Waba ushaka gushinga urugo mu gihe cya vuba cyangwa wumva ufite igitekerezo kuri iyo ngingo? Ese waba uri gushakisha uwo muzarushingana? Biragoye kuryama ukarota washinze urugo bugacya uhita ubikora. Niyo mpamvu ari ikintu cyo kwitonderwa kuko ari umushinga uzakrwa igihe kirekire bityo ukaba na wo ugomba gutegurwa igihe kirekire.
Ibi ni bimwe mu bintu umuntu ushaka gushinga urugo rugakomera aba agomba kubanza kwigaho ndetse no kwitondera
Kumenya uwo mugiye gushakana neza
Ni byiza gufata igihe gihagije cyo kubanza kwiga no kuganiriza uwo ushaka ko muzashakana mbere y’uko mubikora. Hakunze kugaragara ingorane zo gusenyuka kw’ingo ahanini biterwa no kuba abashakanye baba batarabanje kubyigaho neza bakabikora bias n’ibibatunguye kuko nta mwanya uhagije babihaye.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Kubaka ni umushinga mugari kuko abasezeranye kubana baba bagomba kuzabana ubuzima bwabo bwose. Ni nayo mpamvu baba bagomba gufata umwanya uhagije wo kubitegura no kureba ibyo bazageraho ndetse n’ingorane bashobora kuzahura na zo mu buzima bwabo bari kumwe bityo bakabasha kuzifatira ingamba hakiri kare.
Ibi nta yindi mpamvu ibitera uretse kuba umwe mu bashakana ashobora kuba afite ingeso yanze gucikaho cyangwa yarayihishe kubera ko aba yifitiye gahunda yo kubona umugabo cyangwa umugore hanyuma yamara kumubona ya ngeso ikanga ugasanga irabatanyije n’ibindi.
Umugore aba agomba kubaha umuryango asanze nk’uko yubaha uwo asize. Niyo mpamvu mu bushishozi bugomba kuba kuri buri ruhande buri wese aba agomba no kureba ku myitwarire y’uwo bagiye gushakana.
Ubushobozi
Abantu benshi ntibareba ku bushobozi bafite bwo gukora umushinga wo kubaka urugo. Nyamara ibyiza mu gutegura wa mushinga haba hagomba kurebwaku mpande zombi haba aho kuba, ibizabatunga ndetse n’abazabakomokaho.
Abantu benshi uzanga bavuga ngo ibintu ni ibishakwa ngo tuzabishaka turi kumwe nyamara bakirengagiza ko nujya gutashya ahera kuri rumwe. Ntibyoroshye kuba utarashatse ibintu uri umwe biri ku rwego rwawe hanyuma mugahuza imbaraga ariko zisanzwe zihari.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Abansore benshi kandi bakunze kugwa mu mutego wo gushaka gukora ubukwe nk’ubwa kanaka, kubaho ku rwego rusumbye ubushobozi asanganywe ariko burya ibijya gushya birashyuha, kuko umusore wisumbukuruza cyangwa wiyemera yakabaya agaragara mbere hose no mu kurambagiza nuko rimwe na rimwe uwo bashakana na we aba yaragiye amukurikiyeho twa tuntu aba yiyemeranye. Si byo rero kuko ibintu byose bikorwa hakurikijwe imbaraga zihari.
Aha na none, ubushobozi bujyana n’aho kuba. Kuba ufite inzu cyangwa waba utayifite hari ubushobozi bwo kuba mu z’abandi ndetse no kwihaza ku biribwa.
Kumenya icyo ushaka cyangwa kugira intego
Ntabwo washaka umugore nushaka kwishimisha gusa ngo ube uri umuntu ugiye gukora umuryango. Ni byiza kumenya icyo ushaka hanyuma ukabona kugikora.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ibi bishatse gusobanura ko mbere yo gushaka umugore cyangwa umugabo ugomba kubanza gusobanukirwa n’umumaro umutezeho ndetse ukareba ko uzabasha no kumuha agaciro akwiye nk’umuntu umwe wahisemo mu bandi basaga za miliyari ukaba ari we uhitamo kugira uwo muzabana iteka.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Kamikazi Gentille@Bwiza.com


