Ibintu 5 wamenya ku Munyafurika wa mbere watunze milliyari y’amadolari

Sangiza iyi nkuru

Inkuru ya vuba aha ngaha yanditswe n’ikinyamakuru Forbes igaruka ku mugabo wa mbere wabaye Umunyafurika watunze miliyari imwe y’amadolari, akaba yitwa Patrice Patrice Tlhopane Motsepe.

Motsepe yavukiye muri Soweto muri Afurika y’Epfo ku itariki ya 28 Mutarama 1962, aba umushoramari ukomeye muri iki gihugu.

Ibintu byamukundiye kurushaho ubwo yatangirga kwinjira mu gucukura amabuye y’agaciro byateye imbere mu mwaka wa 2004, maze ashinga kompanyi ikomeye cyane yitwa African Rainbow Minerals (ARM).

Ibintu bitanu by’ingenzi wamenya kuri uyu mugabo

Izina rye rifitanye isano n’izina rya Patrice Lumumba wabaye Minisitri w’Intebe wa mbere wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, akagira n’uruhare rukomeye mu guharanira ubwigenge bw’iki gihugu ubwo cyari gihanganye n’u Bubiligi.

Mu mwaka wa 2013, Motsepe yemeye gutanga kimwe cya kabiri cy’umutungo we ngo afashe abandi bantu. Nyuma yo kubona uburyo abandi bakire barimo Bill Gates na Warren Buffet bari bamaze imyaka myinshi bafasha abantu ndetse bakanashishikariza abandi ba miliyoneri gufasha abantu mu bukungu bafite.

Amafaranga ye yayashyize mu kigo yashinze citwa Motsepe Foundation gifasha mu guteza imbere imibereho y’abantu bakennye, abashomeri, abagore n’urubyiruko.

Uyu mukire ni we washinze ikipe ikomeye mu mukino w’umupira w’amaguru yitwa Mamelodi Sundows yo muri Afurika y’Epfo izwi ku kazina ka Brazilians bitewe n’uko abakinnyi bayo bambara ibara ry’umuhondo n’ubururu bimeze nk’iby’ikipe y’igihugu ya Brazil.

Motsepe uyu munsi atunze miliyari 2.9 z’amadolari ya Amerika, ni umwe mu bakire bakomeye cyane muri Afurika y’Epfo no ku mugabane wa Afurika muri rusange. Mu 2008 yari ku mwanya wa 503 ku rutonde rw’abaherwe.

Motsepe afite amaraso y’ubururu. Ni igikomangoma cyo mu bwoko bwa Tswana bugizwe n’umubare muto w’Abanyafurika y’Epfo. Ururimi rwo mu bwoko bwabo ni rumwe mu ndimi 11 zigikoreshwa.

Patrice Motsepe uyu munsi ayobora ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afurika y’Epfo.

Mu mwaka w’1989, yashakanye na Precious Moloi Motsepe, babyarana abana batatu, ari bo: Kgosi Motsepe, Thlopie Motsepe na Kabelo Motsepe.

Yanditswe na Niyobuhungiro David

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Ibintu 5 wamenya ku Munyafurika wa mbere watunze milliyari y’amadolari
    Inkuru zanyu ni nziza ariko zihoramo amakosa yimyandikire.Mukwiye kubikosora.

  2. Ibintu 5 wamenya ku Munyafurika wa mbere watunze milliyari y’amadolari
    Inkuru zanyu ni nziza ariko zihoramo amakosa yimyandikire.Mukwiye kubikosora.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *