Rutahizamu mu ikipe ya Tottenham w’imyaka 24, ukomoka mu gihugu cy’u Bwongereza, umwe muri barutahizamu bakomeye cyane amakipe yo muri Espagne ari kwifuza, yagize byinshi atangaza bitari bizwi na benshi ku buzima bwe.
Harry Kane yabonye izuba ku wa 28 Nyakanga 1993, mu mujyi wa Chingford wo mu Bwongereza, yatangiriye umupira w’amaguru mu ikipe yo muri karitsiye yitwa Ridgeway Rovers, ni naho yahuriye n’icyamamare David Bechkam wamufashije gutera intambwe ye ya mbere yerekeza muri ruhago.
Ku myaka 8 yagiye muri Arsenal ahamara umwaka umwe ntibamushima ahita asubira mu gakipe ke ko muri karitsiye.
Mu mwaka 2004 nibwo yageze mu ishuri ryigisha umupira rya Tottenham ihanganye cyane na Arsenal, ari nabwo yatangiye gukinira ikipe y’abato ya Tottenham.

Kane yitwaye neza mu mikino y’abana, gusa umutoza w’ikipe nkuru Harry Rednapp ntiyamushima , mu mwaka 2011-2013 ahitamo kumutiza mu ikipe yo mu cyiciro cya kabiri Leyton Orient.
Harry Kane yaje kugirirwa icyizere n’umutoza Andre Villas Boas nyuma yaho umukinnyi nkingi ya mwamba Gareth Bale yari aguzwe na Real Madrid maze mu 2014 Harry Kane bwa mbere abona lisiti mu ikipe ibanza mu kibuga mu kipe nkuru.
Yitwaye neza mu mikino isoza shampiyona maze bituma yongererwa amasezerano n’umutoza mushya “Mauricio Pottecino” amugeza muw’2019.
Mu 2015-2016 Harry Kane ku myaka ibiri ikurikirana, yabaye umukinnyi watsinze ibitego byinshi muri shampiyona y’u Bwongereza kandi n’ubu ari mu bahabwa amahirwe yo gutsinda ibitego byinshi uyu mwaka, ese azabigeraho ku nshuro ya gatatu?
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Harry Kane akomeje gushakishwa n’amakipe menshi akomeye cyane yo muri Espagne, ese ni iyihe izamwegukana umwaka utaha aho isoko ryo kugura no kugurisha rizaba rifungurwa? ni Real Madrid se cyangwa ni FC Barcelona?
Bwiza.com yegeranyije ibintu 9 utari uzi kuri uyu mukinnyi uri kubica bigacika, Harry Kane, yitangarije .
1.Umugore bashakanye bamenyanye mu bwana bwe, ubwo bigaga ku ishuri rimwe
2.Umukino we wa mbere yakiniye ikipe y’u Bwongereza nkuru, hari mu gushaka itike y’igikombe cy’u Burayi 2016 cyabereye mu Bufaransa , bahuye na Lituwaniya, atsinda igitego ku isegonda rya 76.
3.Kimwe na cristiano Ronaldo n’ibindi byamamare, Harry Kane acuruza imyenda na parufe bifite marike ya “HK”
4.Afata Cristiano Ronaldo nku’umukinnyi we w’icyitegererezo, agira ati “nashimishijwe nuko namwatse umwenda we arawumpa ”.

5.Harry Kane, yimutse aho yabaga yegera ikibuga cy’imyitozo , ubwo ikipe akinira Tottenham yazanaga umutoza mushya Mauricio Pochettino ari nawe uyitoza ubu.
6.Nyuma y’umupira w’amaguru akina n’indi mikino akunda, Harry Kane akunda byimazeyo umukino wa Golf, ntakunda utubyiniro
7.Harry Kane atunze imbwa ebyiri akunda cyane, yazise amazina ya barutahizamu akunda cyane bakina muri shampiyona y’igihugu y’umupira w’amaguru muri Amerika ( National football League) aribo Brady na Wilson
8.Harry Kane afite umukozi uhoraho ushinzwe imirire ye kuva ku wa mbere kugeza ku cyumweru mu rwego rwo kwirinda ibiribwa bimwongerera ibinure, aganira n’itangazamakuru yagize ati “ ubwo nakiniraga ikipe y’abato y’u Bwongereza batarengeje imyaka 21 navunitse mu ivi kubera kugira ibinure byinshi, niyo mpamvu nashatse ushinzwe kureberera imirire yanjye none ubu ibinure byaragabanutse”.
9.Harry Kane ntabwo ubuzima bwe bwose muri ruhago ari muri Tottenham, ubwo yari umwana yahoze mu ikipe y’abato muri Arsenal ayivamo ubwo yari afite imyaka 9, we n’umugore we Katie Goodland bafite umwana umwe, Ivy Jane Kane.


Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Kalawo M.Eliezer/Bwiza.com


