Yesaya 1:19
“ Nimwemera kumvira muzarya ibyiza byo Mu gihugu “
Mu isezerano rya kera hatubwira uburyo Dawidi yanditse amateka mu mibereho yose uvuye mu igihe yari akiri umwana muto.
Herekana nabwo uburyo yagiye
agaragaza kubaha ndetse no gukora imirimo y’ indashyikirwa bityo bigatuma yigarurira umutima w’ Imana ndetse niy’ abantu.
Ijambo ry’Imana ritwereka uburyo abantu bagendaga bamusanganira baririmba imirimo ye y’ indashyikirwa yakoze abandi batashoboye gukora.
Kubera kwitanga kwe atarebye ingaruka zo kuba yabura ubuzima bwe, byatumye abantu bifuza ko yava ku intebe y’ umwami ari uko apfuye. Iyo usomye witonze igitabo cya zaburi nacyo haraho usanga havuga ko Dawidi yari afite umutima Imana yakundaga.Igihe cyose uziha intego yo gukorera Imana ndetse no gukorera abantu bayo mu bwitange uzashimwa n’ Imana ndetse n’ abantu bose, ku uburyo bifuza ku kugira intwari utarava mu mubiri.
Kubaha Imana no kuyikorera mu abantu bayo ni ikimenyetso cy’ uko uri mu nzira nziza kandi bikaboneka ko ari ugukora ibintu byiza biruta ibindi wakora. Bityo bikakubera umugisha wo mu urwego rwo hejuru.
Kandi koko birumvikana kuko utashobora kubaho utubaha Imana maze unezezwe no gukora ibyiza.
Abantu bamwe bakunze kugira ibitekerezo byuko iyo umuntu ari umukristo ko atagomba kugira umugisha wo kugira amafranga menshi cyangwa kugira ubutunzi.
Bakizera ko umukristo yagombye kuba mu ubuzima buciriritse bwa gikene, kugira ngo abashe kuba umukristo mwiza.
Ariko ntabwo ari uko bimeze, Umva uko Yesu yavuze muri Matayo 7:11” ko muri babi kandi mugaha abana banyu ibyiza, none si wo mu ijuru ntazarushaho guha ibyiza ababimusabye.”
Reka nkubwire Imana ishaka kuduha impano y’ ibintu byiza, Ishaka ko tubaho mu ubuzima bumeze neza, kandi ikaba inashaka kuduha umugisha w’ ibintu dukeneye, ariko ni ngombwa ko tugirana imigendaranire myiza irangwa no kuyikunda atari mu magambo gusa , Kuyubaha ndetse no kuyikorera.
Reka nkumere ibanga,
iyo ugerageje gukora ibyo Imana igushakaho iyo ubwayo iri manukira ikabyikorera.
ariko muri uko kubikora kuri Page yo kwandika imirimo yakozwe n’ uwayikoze, yandika iyo mirimo yose ndetse igashyiraho izina ryawe yangiza ikagutereka imbere kugira ngo usinye maze ikigendera.
nawe ukaza gukanguka usanga byose ari ( all done) uhita usinya.
nyuma yuko usinya Malayika nawe akaza akihutana report kugira ngo Imigisha umaze (gukorerwa )nako umaze gukorera ikugereho utaratangira “kwivovota” dore ko kwihangana rimwe na rimwe bitunanira.
Maze ahasigaye ugafungura umukandara ( belt) kugira ngo ubashe kurya ku ibintubyose byo mu gihugu cyawe cya gakondo.
Mwenedata, tunyuze mu inzira y’ amasengesho dushobora kuyisaba ibyo dukeneye byose mu Ubuzima bwacu, kuko biba biri mu ubushake bwayo.
Reka nongere kwiyutse ko
“ IMANA IFITE IDUKA RY’ IMIGISHA YAWE”
Imana iguhe umugisha!
Ijambo rivuye kuri
NIBINTIJE EVANGELICAL MINISTRIES
Email: estachenib@yahoo.com
+14128718098( WhatsApp)


