Mu karere ka Kabale hahumuye igitaramo ‘Rukundo Egumeho’ cyateguwe n’umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, General Muhoozi Kainerugaba gihuza Abanyarwanda n’abanya-Uganda mu rwego rwo kwishimira ifungurwa ry’umupaka wa Gatuna ryabaye mu mwaka ushize.
Ikinyamakuru Chimpreports cyatangaje ko mu rwego rwo gutegura iki gitaramo, mu cyumweru gishize muri Kabale habaye irushanwa ryitiriwe Gen. Kainerugaba ‘MK Cup’. Nelson Nshangabasheije uyoboye imitegurire yacyo ni we watanze igikombe mu izina ry’uyu musirikare.
Kuri uyu wa 18 Mata muri Kabale harabera igitaramo kibanziriza igitaramo nyirizina, mu rwego rwo kwitegura uyu munsi udasanzwe wateguwe n’umuhungu wa Perezida wa Uganda. Biteganyijwe ko cyitabirwa n’abahanzi bo mu bihugu byombi.
Kuri uyu wa 19 Mata ni bwo iki gitaramo kiba, kikabera hafi y’umupaka wa Gatuna. Imyanya hafi yose ya hoteli ziherereye muri Kabale yamaze kwishyurwa mbere y’umunsi nyirizina.
Innocent Rukungiri uyobora MK Movement mu karere ka Rukungiri yagize ati: “Abantu bakodesheje za bisi, taxi na hoteli muri Kabale kugira ngo duhe ikaze Umugaba w’Ikirenga wacu w’ahazaza muri Kigezi. Turamwiteguye.”
Obed Twine umaze imyaka 25 akorera muri hoteli muri Kabale yatangaje ko ari ubwa mbere abonye abakiriya bakodesha hoteli nk’uko byagenze mu myiteguro y’iki gitaramo. Ati: “Ni ubwa mbere mu binyacumi by’imyaka hoteli zikodeshejwe ku rugero rwihuse nk’uru.”
Mbere yo kwemeza iki gitaramo mu buryo budasubirwaho, Gen. Kainerugaba yabanje gusaba Perezida Museveni na Kagame uruhushya. Nta gihindutse, ashobora kuzava i Kabale aza mu Rwanda.


