Ibitaro bya King Faisal biratangira gutanga serivisi zo gusimbura impyiko muri uyu mwaka – RBC

Sangiza iyi nkuru

Minisiteri y’ubuzima yatangaje ko ibitaro byitiriwe Umwami Faisal bizatangira gutanga serivisi zo gusimbuza impyiko muri uyu mwaka, bikaba ibitaro bya mbere bibitangije mu gihugu .

Byari biteganijwe ko ibi bizatangira mu 2022, ariko, ibitaro byari bigitegurwa kugirango bitange izi serivisi z’ubuvuzi.

Aganira na The New Times, Julien M. Niyingabira, Umuyobozi w’ishami ry’ikigo cy’itumanaho cy’Ikigo cy’igihugu cyita ku Buzima (RBC), yatangaje ko ubu u Rwanda rufite ibikoresho nkenerwa n’inzobere mu buvuzi kugira ngo bahe impyiko abarwayi bazikeneye.

Itegeko rigenga imikoreshereze y’umubiri w’umuntu, ingingo, uturemangingo, ingirabuzimafatizo n’ibindi mu rwego rwo kuvura, kwigisha cyangwa ubumenyi bwa siyansi biherutse kwemezwa no gutangazwa mu igazeti ya leta.

Ibi bizafasha ishyirwa mu bikorwa rya serivisi zo gusimbuza ingingo mu Rwanda, harimo no gutera impyiko.

Niyingabira yashimangiye ko iri tegeko ari imwe mu ntambwe zikenewe kugira ngo ibi bigerweho.

Guverinoma ikomeza ivuga ko iki cyemezo kizafasha mu kugera ku ntego y’igihugu yo kuba ihuriro ry’ubuvuzi mu karere, no gukurura abashoramari mu by’ubuzima bashobora no gushinga ibindi bigo bisimbura ingingo.

Mu myaka umunani ishize, Guverinoma y’u Rwanda yohereje abarwayi bagera kuri 70 mu mahanga guhabwa impyiko, ibyatwaye amadolari 12.000 (hafi miliyoni 12 z’amafaranga y’u Rwanda) ku murwayi, yose hamwe akaba 840.000$.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *