Ibitaro bya MBC byari biherutse gufungwa burundu, byakomorewe

Sangiza iyi nkuru

Minisiteri y’Ubuzima yafashe icyemezo cyo gukomorera ibitaro byigenga bya MBC nyuma y’ibyumweru bitatu birenga gato ibifunze burundu kubera amakosa atandukanye yatumaga biha abakiriya serivisi mbi.

Tariki ya 1 Ukwakira 2021 ni bwo MINISANTE yafashe icyemezo cy’uko guhera tariki ya 6 ifunga burundu ibi bitaro, bigendanye n’ubugenzuzi yari imaze ikora mu mavuriro yigenga, aho yasanze MBC ifite amakosa adashobora kwihanganirwa.

Gusa tariki ya 5 Ukwakira, ubuyobozi bw’ibi bitaro bwandikiye iyi Minisiteri buyisaba kubikomorera bikongera gukora, butanga icyizere cy’uko hari ibyo bumaze gukosora kandi buzakomeza gukosora n’ibindi.

Minisiteri y’Ubuzima ishingiye ku isezerano ubuyobozi bw’ibi bitaro bwatanze, yongeye kubikoraho isuzuma kuva tariki ya 19 kugeza ku ya 21 Ukwakira 2021.

Yasanze koko hari intambwe imaze guterwa mu gukosora aya makosa by’umwihariko mu kuvugurura ibikorwaremezo, kuri uyu wa 28 Ukwakira ibishingiraho ifata icyemezo cyo kwemerera ibi bitaro kongera gukora.

Gusa n’ubwo iyi Minisiteri yabyemereye gusubukura ibikorwa, yabisabye gukomeza gukemura ibibazo bikirimo birimo: ibijyanye n’ibikoresho nko kugira imbangukiragutabara yabyo, ibijyanye n’imicungire y’abakozi, gukomeza kuvugurura ibikorwaremezo n’ibindi…

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *