IBUKA irishimira iyoherezwa mu Rwanda ry’abakekwaho uruhare muri jenoside igasaba u Bufaransa kwikosora

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa Gatanu IBUKA yishimiye iyoherezwa mu Rwanda ry’abantu bakekwaho uruhare muri jenoside riherutse ry’abitwa; Jean Claude Seyoboka uhertse kuvanwa muri Canada, Claude Iyamuremye na Jean Baptiste Mugimba bakuwe mu Buholandi, na Leopold Munyakazi wakuwe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Aba bose uko ari bane bakaba bararwanye urugamba rwo kutoherezwa mu Rwanda imyaka myinshi ariko baratsindwa kuri ubu bakaba bagiye kuburanishirizwa mu Rwanda ku byaha bashinjwa kuhakorera mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

[ad id=”44145″]

Perezida wa Ibuka, Prof. Jean Pierre Dusingizemungu yagize ati: “ Abarokotse jenoside barishimira iri garurwa mu gihugu n’iyoherezwa kubera ko bakemangwa n’ubutabera. Ni ingenzi kandi mu kuvura igihugu kubera ko nta bwiyunge nta butabera. Turashima uku kugaragaza ubufatanye mpuzamahanga kandi twizeye kutabogama bw’inkiko z’u Rwanda .”

dusingizein

Prof Dusingizemungu yakomeje avuga ko hakiri abandi bantu bakoze jenoside bakidegembya mu bihugu bitandukanye by’umwihariko u Bufaransa. “ Ibi bihugu bifite gukurikira urugero rwa Canada, u Buholandi na Leta Zunze Ubumwe za Amerika bigafatanya na Guverinoma y’u Rwanda kuzana abakekwaho jenoside mu butabera, haba mu Rwanda cyangwa ahandi hose baba uyu muns i.”, uwo ni Prof Dusingizemungu wongeyeho ko gukora ibi byaba ari ugukomeza guha icyubahiro abazize iyi jenoside.

849x493q70simon-leopold-rwanda-1
Leopold Munyakazi wakuwe muri USA

[ad id=”44145″]

Ibuka ni ihuriro ry’imiryango ihagarariye abarokotse jenoside mu Rwanda. Intego yayo ikaba ari uguteza imbere imibereho myiza y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, gutuma abayiguyemo batibagirana no kurwanya abahakana jenoside no gushyigikira ubutabera.

 
 
 
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
 
 
Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *