Iburasirazuba: Abatekamutwe bajujubije abaturage

Sangiza iyi nkuru

Abaturage bo mu ntara y’Iburasirazuba, mu turere twa Gatsibo, Kayonza na Rwamagana, bemeza ko hadutse abatekamutwe babajujubije babambura amafaranga n’amatelefone  ku manywa y’ihangu.

Abaturage baganiriye  na Bwiza.com, bavuga ko abatekamutwe bafite amayeri menshi bakoresha kandi barushaho kwiyongera.

Uwingabire Alice, atuye mu murenge wa Muhazi mu karere ka Rwamagana, avuga ko mu kwezi kwa Gatandatu yambuwe amafaranga na Telefoni n’abasore babiri.

Agira ati “navuye mu rugo mperekeje abana bari badusuye ,namanutse kuri Merez ku muhanda ujya mu gakiriro w’amabuye ,umuhungu umwe atoragura amafaranga ibimbi bitanu ariko bigaragara ko byatawe na mugenzi we bari kumwe wari imbere yacu, ubwo yahise ambwira ngo sisita(sister) ihute tugabane amafaranga ntoraguye tugeze yirya arambwira ngo muhereze agakapu nari mfite ayashyiremo ndakamuhereza.

Arambwira ngo nshyiremo na Telefoni, kuko yanjyanye ahantu hihishe, yaciye mu mihati ndamubura aba arayatwaye, ngarutse mu muhanda abana twari kumwe bamwira ko wa muhungu n’undi wari wataye ayo mafaranga yavugaga ko tugiye kuyagabana bazamutse biruka, urebye uburyo bari bambaye ntiwamenya ko ari abajura”.

Abaturage batuye mu karere ka Kayonza nabo bavuga ko abaturage barema isoko bajujubijwe n’abatekamutwe. Nsabimana Jean Pierre yavuze ko isoko rya Kabarondo iyo ryaremye haba hari abatekamitwe bambura abaturage bakoresheje amayeri.

Yagize ati “iyo isoko ryaremye usanga mu nkengero zaryo ariho bazerera bashaka kwambura abaturage, bitewe nuko hari abaturage baza kurema isoko bo bacunga umuturage amaze kugurisha bakamugendaho, hari umubyeyi wa Cyarubare bambuye amafaranga ibihumbi 16 yari amaze kugurisha ihene bamubeshye ko hari umushinga bafite ufasha abakene.

Bamujyana ahantu hiherereye kugira ngo babanze bamufashe gusenga kugira ngo abone amahirwe yo kujya mu mushinga uha abaturage amafaranga, niba baramuteye imiti; yashidutse bamutwaye amafaranga kuko bamubwiye ko ibintu afite byose abishyira mu gikapu bari bitwaje, yarahumirije akanguka bagiye, yatashye aboroga kuko nta n’igiceri bamusigiye”.

Mutuyimana Beatrice yambuwe n’aba batekamutwe telefoni n’amafaranga ibihumbi 20, ababitwaye ngo bari bitwaje Bibiliya.

Yagize ati “navuye Kiramuruzi ku isoko nzamutse ku gahanda kajya i Gakoni mbona abantu 2 bari bambaye neza ubona ari abasirimu, bambwiye ko ari abakozi b’Imana, batangiye kumbwiriza bigeze aho barambwira ngo tujye ahiherereye dusenge maze bafata ibintu byose bari bafite babishyira mu gikapu nanjye bambwira ko nshyiramo ibyo mfite, ubwo batangira gusenga ariko bucece, uko nagahumirije bahise batwara cya gikapu twashyizemo amatelefoni, nahumuye amaso ndababura”.

Umuvugizi wa Polisi y’igihugu mu Ntara y’Iburasirazuba, CIP Theobard Kanamugire arasaba abaturage kujya batanga amakuru mu gihe bamenye abo batekamutwe.

Yagize ati “ntabwo twari tuzi niba bihari, tugiye kubikurirana ,ariko inama twagira abaturage ni uko bakwirinda abo bantu ndetse bakamenyesha inzego zibishinzwe  ko babonye abo bantu”.

Yakomeje avuga ko bazakora ubukangurambaga, basaba abaturage kujya batanga amakuru kugira ngo ababikora bakurikiranwe.

Ngabonziza Justin/ Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *