Maroc ni igihugu mu isi kirimo ubukungu bwinshi, kiyoborwa n’Umwami Mohamed VI. Mu gihe yaba atanze, byateganyijwe ko azasimburwa n’Igikomangoma Moullay Hassan gifite imyaka 19 y’amavuko.
Uyu Moullay niwe uzaragwa ubutunzi bwuyu muryango uyobora Maroc guhera mu 1931 burimo ubwoko butandukanye bw’amabuye y’agaciro, nka zahabu na diyama.
Ubwami bwa ba Mohamed bubitse amadolari ya Amerika hafi miliyari 6, yiyongeraho imitungo irimo: amazu, ingoro ziteye amabengeza, imodoka, amato n’ibindi byagura akayabo k’amafaranga.
Moullay wavutse mu 2003, ubwe abitse amadolari ya Amerika miliyari 1.5. Aba mu buzima buhenze, burenze imyumvire y’abantu ku musore uri muri iki kigero cy’imyaka y’amavuko.
Kuba Moullay yaremejwe nk’umuragwa y’ingoma ya Maroc afite imyaka 19 y’amavuko, ni byo bituma agira imyitwarire yihariye, akiyitaho nk’Umwami w’ahazaza, bitandukanye na bagenzi be bari mu kigero kimwe.
Moullay ntabwo akunda ko abantu bamusuhuza bamusoma ibiganza nk’uko ahandi bikorwa, ahubwo atambuka ku mirongo abasuhuza abakora mu biganza. Ikindi ni uko atemera ko abantu bamusuhuza bunamye.
Mu 2018, Moullay wahagarariye Maroc mu nama mpuzamahanga yaberaga mu Bufarasnsa yiga ku bidukikije, yavuzweho cyane bitewe n’uko ari we muyobozi muto wahagarariye igihugu mu nama ikomeye. Byabaye ikimenyetso cy’uko abakiri bato na bo bashyize umutima mu guharanira ko Isi iba nziza.
Moullay afite indege yihariye imutwara ifite ubushobozi bwo gutwara abantu 8, bivugwa ko kubera ubuhanga buhambaye. Mu muryango we ni we wenyine uzi gutwara indege.
Yanditswe na Niyobuhungiro David


