Sahle-Work Zewde yavutse ku itariki ya 21 Gashyantare 1950. Ni umunyapolitiki ukomoka muri Ethiopia akaba Perezida w’iki gihugu kuva mu mwaka w’2018. Ni na we mugore wa mbere wakiyoboye.
Zewde yatorewe kuyobora Ethiopia ku itariki ya 25 ukwakira 2018. Ni itora ryakozwe n’abagize inteko inshinga amategeko, ryanashyizeho Abiy Ahmed nka Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu.
Ku rutonde rukorwa n’ikinyamakuru Forbes, Zewde ari mu bagore 96 bavuga rikumvikana ku Isi ndetse aza mu b’imbere bafite ijambo ku mugabane wa Afurika.
Uyu mugore yavukiye muri Leta ya Amhara iri mu majyaruguru y’igihugu. Amashuri yayize ku kigo Lycée Guebre-Mariam Gari mu murwa mukuru, Addis Abeba, akomereza mu Bufaransa muri kaminuza ya Montpelier yiga siyansi kamere.
Perezida Zewde ni intyoza mu kuvuga indimi zirimo urwa Amhara rukoreshwa cyane n’abatuye muri Amhara, Icyongereza n’Igifaransa.
Kuva mu mwaka w’1989 kugeza mu 1993, Zewde yabaye Ambasaderi wa Ethiopia muri Senegal, mu 2011 aba intumwa yihariye y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye muri Repubulika ya Centrafrica.
Icyo gihe Zewde yabaye umwe mu bantu bakomeye muri Afurika y’iburasirazuba no hagati muri Afurika nk’uko bigaragara mu gitabo ngarukamwaka cyitwa Africa YearBook mu 2012.
Uko byagenze ngo yange kujya muri bus
Nyuma y’itanga ry’Umwamikazi w’u Bwongereza, Elizabeth II, ryabaye ku mugoroba wo ku itariki ya 8 Nzeri 2022, hatumiwe abakuru b’ibihugu na za guverinoma kugira ngo bazitabira umuhango wo kumutabariza (kumushyingura).
Ubwo abakuru b’ibihugu na za guverinoma bageraga mu Bwongereza, bamwe muri bo bivugwa ko biganjemo abo ku mugabane wa Afurika bateguriwe za bisi zo kubatwara mu ngoro, ahaberaga umuhango.
Mu bakuru b’ibihugu bagaragaye bari muri bisi imwe muri izi harimo William Ruto wa Kenya na Samia Suluhu wa Tanzania. Bari bicaranye n’abandi bayobozi batandukanye bari bahagarariye guverinoma z’ibihugu byabo nka Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Uganda, Gen. Jeje Odongo.

Ikinyamakuru Africa Archive kivuga ko Zewde yasabwe kujya muri bus yagombaga gutwara abakuru bibihugu, maze arabyanga, ababwira ko adashobora kuyikandagiramo.
Cyasubiye mu magambo ye kiti: “Ntabwo nshobora kugenda ntya. Nkeneye kugenda ku rwego rumwe n’abandi nk’uko bubashywe. Hari uburyo bwinshi byakorwamo, mfite imodoka yanjye kuri Ambasade, mfite n’abancungira umutekano.”
Byafashe igihe kinini ngo babimwumvishe ko agomba kujya muri bisi n’abandi, hafatwa umwanzuro ko agomba kugenda mu modoka ye bwite kugira ngo abashe kwitabira umuhango wo gusezera Umwamikazi Elizabeth II.
Niyobuhungiro David

8 Responses
Iby’ingenzi kuri Zewde wanze kujya muri ‘bus’ yatwaye ba Perezida mu Bwongereza
Ethiopia hejuru cyane
Iby’ingenzi kuri Zewde wanze kujya muri ‘bus’ yatwaye ba Perezida mu Bwongereza
Ethiopia hejuru cyane
Iby’ingenzi kuri Zewde wanze kujya muri ‘bus’ yatwaye ba Perezida mu Bwongereza
Ubundi nitwe twisuzugura. Buriya abayobozi bose iyo banga kugenda muri bus, byari kuba isomo. TUgomba kwanga agasuzuguro.
Bravo kuri perezida wa Ethiopia

icyo ni kindi gitego Ethiopia yatsinze nyuma yo kurwanya abakoronzi.sinzi impamvu africa yabirabura tiritiri ikomeje gusuzugurwa bene kano kageni.wagirango abirabura tiritiri nta bwenge bagira bwo kuvuga hoya

Uyu mugore nuwo gushimwa.
Iby’ingenzi kuri Zewde wanze kujya muri ‘bus’ yatwaye ba Perezida mu Bwongereza
Uyu mugore nuwo gushimwa.