Nyuma y’aho Umunya-Argentine Lionel Messi atangarije ko ashaka gutandukana na FC Barcelone, bigasa n’ibikuruye umwuka mubi muri iyi kipe, ibyamamare byinshi bikomeje kwinjira muri iki kibazo bitanga n’igisubizo cy’uburyo gikwiye gukemukamo.
Kuri uyu wa 2 Nzeri 2020, umuhanuzi ukomeye ku Isi ukomoka muri Nigeria, Temitope Balogun Joshua (TB Joshua) na we yagerageje gutanga inama z’ukuntu Messi yakemura ikibazo afitanye n’ikipe, hatabayemo kurakaranya hagati ye n’abayobozi bakuru.
TB Joshua yagiriye inama Lionel Messi
Gushaka gutandukana na FC Barcelone kwatewe ahanini n’ibihe bishengura imitima iyi kipe yanyuzemo mu myaka itanu y’imikino ya UEFA Champions League ishize, aho yagiye yandagazwa n’amakipe nka AS Roma, Liverpool na Bayern Munich iherutse kuyinyagira ibitego 8-2 muri ½ cy’irangiza.
Byatumye umutoza Quique Sétien yirukanwa, asimburwa n’Umuholandi Ronald Koeman watangaje ko agiye kubaka ikipe bundi bushya, abakinnyi bakuze bakerekeza ahandi, gusa hari urutonde ruto rw’abadakorwaho yari yasize ku ruhande rurimo Lionel Messi.
Gusa uyu mukinnyi ukomoka muri Argentine, yabonye ko nta cyizere cyo kongera gukomera yaha iyi kipe mu bihe bya vuba, ahitamo ko ahubwo yasesa amazerano yari yaragiranye na FC Barcelone akerekeza ahandi, gusa ibi byakomeje gututumbamo umwuka mubi bitewe n’uko uruhande ruyoboye ikipe rutabyishimiye.
Ubu aho bigeze, Lionel yanze kwitabira igikorwa icyo ari cyo cyose kimuhuza n’ikipe, bitewe n’uko ubuyobozi budashaka ko agenda bushyiramo amananiza, mu gihe we yifuza koroherezwa maze akava muri iyi kipe yamureze kuva akiri umwana.
Iyi ni yo mpamvu yatumye umuhanuzi TB Joshua akoresha urubuga rwe rwa Instagram, asaba Messi kutagenda arakaranyije n’ubuyobozi bw’ikipe, agira ati: “Ntabwo ari inama nziza ko Lionel Messi yava muri Barcelone abihiwe ndetse anakoze icyaha. Ntabwo byashoboka ko wabana n’undi neza mu gihe usize uwo mwabanaga mwanduranyije. Iyi ni yo nama nzira nagira Lionel Messi. Amateka ni yo adutunze.”
Lionel Messi w’imyaka 33 y’amavuko yavukiye i Rosario muri Argentine mu 1987. Hagati y’1994 n’2000, yakiniye ikipe y’iwabo yitwa Newell’s Old Boys, abaherwe bo muri Esipanye mu mujyi wa Barcelona baramurambagiza, bamujyana mu ishuri ry’umupira w’amaguru ry’ikipe, La Masia (2001-2003).
Kuva mu 2003 kugeza mu 2004, Messi yimuriwe mu ikipe ya gatatu, Barcelona C yakinagamo abana bagaragaje impano kurusha abandi, kuva mu 2004 kugeza mu 2005 yinjizwa mu ikipe y’ingimbi, Barcelona B, rimwe na rimwe akajya anakinishwa mu ikipe ya mbere, FB Barcelona. Amateka ye muri iyi kipe nkuru azwi kuva mu 2004 kugeza ubu ashaka kuyivamo.]


