Ibya Rwatubyaye Abdul no kujya kwivuriza muri Marocco byaba byaraheze he?

Sangiza iyi nkuru

Nyuma y’imvune myugariro w’ikipe ya Rayon Sports, Rwatubyaye Abdul yagize, byari biteganyijwe ko agomba kujya kwivuriza muri Morocco nyuma y’amatora y’umuyobozi wa Ferwafa, Nyuma y’aho aya matora asubikiwe, bwiza.com yagereye Rwatubyaye agira icyo abivugaho.

Mu kiganiro na bwiza.com, Rwatubyaye yadutangarije ko ntarirarenga n’ubwo yasubiye mu kibuga ariko hakiri gahunda ko isaha ku isaha azajya kwivuza igihe nikigera.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Yagize ati“ Nibyo koko gahunda yo kujya kuvurirwa muri Morocco yari ihari kuko nari kujyayo nyuma y’amatora y’umuyobozi wa Ferwafa gusa naje kumva ntangiye kumera neza mpita ntangira imyitozo yanjye bwite numva birimo biraza ndakomeza mfatiraho numva biri kugenda neza.

Icyo navuga ni uko gahunda yo kujya kwivuza itavuyeho ndamutse nkomerejwe n’ubundi nayisubukura nkaba nasaba kujya kwitabwaho n’inzobere z’abaganga, naho kuba naragarutse mu kibuga ntabanje kwivuza mbona ntangaruka byazanteza kandi iramutse ibonetse nyuma ntakabuza n’ubundi nagenda abaganga bakanyitaho by’umwihariko nkaba navurwa.”

Uyu mukinnyi yari yavunikiye mu mukino wari wahuje ikipe ya Rayon Sports n’ikipe ya Bugesera Fc Ku wa 22 Werurwe 2017.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Jean de Dieu Dushimimana — bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *