Sida ni kimwe mu byorezo byica abantu benshi ku Isi giterwa n’agakoko ka VIH. Hashize imyaka isaga 30 igaragaye ariko imaze guhitana abantu basaga miliyoni 36. Agakoko gatera sida kakaba kagaba igitero ku bwirinzi bw’umubiri wa muntu kakabusenya bikarangira uwakanduye apfuye. Gusa, iki si icyorezo gitoranya abo cyibasira kuko n’ibyamamare kitabitinya kuko hari byinshi byahitanywe nacyo twifuje kubagezaho nk’uko tubikesha urubuga wonderslist.
Dore ibyamamare 10 byagezweho n’ubwandu bwa Sida:
- Ricky Wilson

Ricky Wilson ni umucuranzi w’Umunyamerika wavutse kuwa 19 Werurwe apfa kuwa 12 Ukwakira 1985. Yacurangaga guitar ndetse akaba umwe mu bagize itsinda ryamamaye ryitwa B52. Yasanzwemo agakoko ka sida mu 1983 ubwo we n’itsinda rye bari bari gukora kuri album bendaga gusohora yitwa ‘Whammy!’. Nyuma yo guhangana na sida imyaka 2, yaje gupfa ku myaka 32 aguye muri Memorial Sloan-Kettering Cancer Centre.. Nyuma yashyinguwe mu irimbi ryitwa Oconee Hill Cemetry.
- Gia Carangi

Uyu mugore yavukanye igikundiro ariko ntiyabashije kubaho igihe kirekire kuko yaje gupfa kimwe n’ibindi byamamare byari byaranduye agakoko gatera sida. Gia carangi yavutse kuwa 29 Mutarama 1960 apfa kuwa 18 Ugushyingo 1986 ku myaka 26 y’amavuko. Uyu yari umunyamideri wabigize umwuga, akaba yaragiye amurika brand zari zigezweho nka Giorgio Armani, Levi, Maybelline n’izindi.. uyu mwuga we waje kugenda ukendera amaze kuba imbata y’icyiyobyabwenge cya heroine (Mugo) aza kujyanwa mu bitaro afite ibibazo by’ubuhumekero. Nyuma y’iminsi mikeya ageze muri Warminster General Hospital, abaganga bamupimye basanze afite n’agakoko ka sida yoherezwa muri Hahnemann University Hospital, ari naho yaje gupfira.
- Pedro Pablo Zamora

Pedro yavutse kuwa 29 Gashyantare 1972 apfa kuwa 11 Ugushyingo 1994. Uyu ngo akaba ari umwe mu bagabo bemeye ko aryamana n’abandi bagabo bwa mbere muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ubwo byari bigifatwa nk’icyaha. Bivugwa ko yari afite n’umukunzi witwa Sean Sasser. Uyu yamenyekanye bwa mbere ubwo yagaragaraga mu kiganiro cya MTV kitwaga The Real World, aho yavuze ku buzima bwe nk’umwe mu baryamana n’abo bahuje igitsina ndetse akanavuga ku burwayi bwe kubera sida. Yapfuye kuwa 11 Ugushyingo nyuma ya episode ya nyuma y’iki kiganiro cyo mu bwoko bwa reality show. Umukunzi we Sean, nawe yahuye na sida aza gupfa afite imyaka 44. Nyuma y’urupfu rwa Pedro, perezida Bill Clinton yavugiye mu ruhame ko Pedro yagiraga umurava ukwiye kubera abandi isomo bitewe n’uko atahishe uburwayi bwe.
- Rock Hudson

Rock Hudson bivugwa ko nawe yari umugabo w’igikundiro, yavutse kuwa 17 Ugushyingo mu 1925. Ni umwe mu bakinnyi ba filimi bari bagezweho muri icyo gihe. Amakuru avuga ko agakoko ka sida yagakuye kwa muganga ubwo yahabwaga amaraso yanduye ubwo bamubagaga umutima. Yemeye kumugaragaro ko yanduye sida muri Nyakanga 1985 nyuma y’umwaka umwe bamupimye, aza gupfa kuwa 02 Ukwakira 1985 ari nawe cyamamare wa mbere wari uhitanywe na sida.
- Brad Davis

Uyu ni umukinnyi wa filimi w’Umunyamerika wavutse kuwa 06 Ugushyingo 1949 avukiye muri Florida. Imwe muri filimi yakinnye yamamaye ni iyitwa ‘ Midnight Express ‘. Abaganga bamupimyemo agakoko ka sida mu 1985, ariko ntiyigeze abikomozaho ku mugaragaro. Nyuma, mbere y’urupfu rwe, yasohoye igitabo ku buzima bwe, aho yanditsemo ko yagombaga kugira uburwayi bwe ibanga kugirango umuryango we ukomeze kubaho kandi abone akazi. Nubwo yari yaranduye, ngo yanakoreshaga ibiyobyabwenge maze umunsi umwe aza gufata byinshi biba ngombwa ko ajyanwa kwa muganga n’umuryango we. Aha kwa muganga ngo akaba yarihitiyemo ko ubuzima bwe baburangiza bakoresheje uburyo bwo kwica umurwayi ubabajwe n’indwara atazakira buzwi nka Euthanasia. Yaje gupfa kuwa 08 nzeri 1991 akikijwe n’inshuti n’umuryango.
- Timothy Patrick Murphy

Timothy ni umukinnyi wa filimi w’Umunyamerika wavutse kuwa 03 Ugushyingo 1959 aza gupfa ku myaka 29 azize sida. Bivugwa ko uyu yaba yari afitanye ubucuti na Brad Davis tumaze kuvuga hejuru. Byagiye rero ngo binahwihwiswa ko Murphy yakoranaga imibonano na davis ndetse ngo akaba ashobora kuba ari ho yakuye Sida. Yaje kuva mu buzima kuwa 06 Ukuboza 1988.
- Eazy-E

Eric Lynn Wright, wari uzwi ku izina rya Eazy-E ni umwe mu baraperi b’Abanyamerika beza babayeho mu myaka yashize ku buryo hari n’igihe abafana be bamwitaga imana ya Gangsta Rap. Yavutse kuwa 07 Nzeri 1963 apfa kuwa 26 werurwe 1995 ku myaka 31. Yigeze koherezwa ku ivuriro ryitwa Cedars-Sinai Medical Center nyuma yo kugira ikibazo cya asima (asthma) mu kumupima banamusangana agakoko ka sida. Nyuma y’amezi 2 apimwe, yemereye ku mugaragaro icyo yari arwaye. Eazy-E yagiye avugwaho kandi kuryamana n’abagore benshi mu buzima bwe ndetse ngo akaba yarakuye sida kuri umwe muri bo. Uyu muraperi wavuzweho kugirana beef n’umuraperi Dr Dre cyane, umurambo we washyinguwe muri Rose Hills.
- Keith Haring

Keith yavutse kuwa 04 Gicurasi 1958 apfa kuwa 16 Gashyantare 1990. Yari umuhanzi ushushanya wamenyekanye cyane ku gihangano yise ‘ Crack is wack ’ kiri mu bwoko bwa grafitti. Urupfu rwe rwatewe n’ingaruka zo kwandura sida, yari yarasuzumwemo n’abaganga muri Nyakanga 1987. Nyuma y’urupfu rwe, umuhanzi Madonna yateguye igitaramo mu izina rye, amafaranga avuyemo ayagenera ibikorwa byo gufasha abanduye agakoko ka sida.
- Arthur Ashe

Uyu yari umukinnyi wa tennis wabigize umwuga wamamaye muri Amerika ariko kubw’amahirwe makeya akaba ari umwe mu byamamare byahuye n’icyorezo cya sida. Uyu wavutse kuwa 10 Nyakanga 1943, niwe mwirabura wa mbere w’Umunyamerika wahagarariye igihugu cye mu irushanwa rya US Davis Cup ndetse aba umwirabura wa mbere watsinze irushanwa rya Wimbledon US Open. Nyuma yo kumusangamo sida, yahise ashinga Arthur Ashe Foundation mu rwego rwo kurwanya sida ndetse agera n’aho akomereza mu bikorwa byo kwigisha abantu kwirinda. Arthur yapfuye kuwa 06 Gashyantare 1993 aguye mu Bitaro bya New York azize sida.
1. Magic Johnson

Earvin Magic Johnson yari umukinnyi wa basketball wabigize umwuga muri NBA. Niwe muntu uri kuri uru rutonde rw’ibyamamare byanduye sida ugihumeka abana n’agakoko gatera sida. Nyuma yo gusuzumwa bakamusangamo aka gakoko, uyu nawe yashinze magic Johnson Foundation mu rwego rwo kurandura sida muri Amerika. Niwe wafashe ijambo ahagarariye Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Munsi wahariwe kuzirikana ububi bw’agakoko ka sida mu Muryango w’Abibumbye mu 1999. Uyu yemeye ku mugaragaro ko yari yarabaswe n’ibiyobyabwenge ndetse akaba yararyamanye n’abagore benshi ndetse n’abagabo bagenzi be.
Icyorezo cya Sida nicyo cyorezo gihangayikishije isi kurusha ibindi muri iki gihe. Abahanga bizera ko cyakomotse ku nyamanswa kikagera ku muntu gihereye muri Aziya yo mu burengerazuba bwo hagati.
Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya



