“Hari igihe abayobozi bafata ibyemezo umuntu yareba ukuntu bimubangamiye, wenda arebeye ku nyungu ze bwite akaba yavuga ko abangamiwe, ariko nibabivugaho mu nama y’umushyikirano, bakabitindaho, perezida wacu akumva imbogamizi z’abaturage maze akabifatira icyemezo ntakuka ndumva ikizabo gisigaye ari ugukurikiza gahunda ya Leta” Umwe mu batumye ku nama y’umushyikirano.
Inama y’umushyikirano ya 14 izaterana kuva ku wa 15 na 16 Ukuboza 2016, ni inama yitabirwa n’abayobozi mu nzego zose za Leta kuva ku rwego rw’igihugu kugeza ku rwego rw’Akarere gusa n’abandi bantu bose bemererwa gutanga ibitekerezo byabo muri iyi nama babinyujije mu buryo butandukanye bw’ ikoranabuhanga.
Nk’uko bisanzwe muri iyi nama hareberwamo ubuzima bwose bw’igihugu hakanafatwa ingamba z’imiyoborere myiza, hakemurwa bimwe mu bibazo by’imbogamizi ku iterambere ry’igihugu n’abaturage muri rusange, muri iyi nama hatekerezwa kandi ku ngamba zigamije guteza imbere igihugu n’ibindi.
Inama y’umushyikirano iteganywa n’itegeko Nshinga mu ngingo yaryo y’168. Iy’uyu mwaka ifite nsanganyamatsiko igira iti “Shaping Together the Rwanda we Want’’ bisobanura ngo “Duhe isura nyayo u Rwanda dukeneye.”
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Mu gihe iyi nama izaba iba ku nshuro yayo ya cumi na kane hari bimwe mu bibazo byagaragaye cyane mu buzima bwa buri munsi bw’u Rwana n’Abanyarwanda muri 2016, ku buryo buri Munyarwanda wese kuri ubu yaba ategereje ko igisubizo cya nyuma kuri ibyo bibazo kizagaragara mu myanzuro y’inama y’umushyikirano
Muzatubwirire perezida muti “abayobozi barakabije ku bushinyaguzi”.

Abaturage bagarutse ku mbwirwaruhame za bamwe mu bayobozi, bavuga ko muri uyu mwaka abayobozi bagize kwirara gukomeye, ibintu ngo byatumye badukana imvugo zikakaye, bamwe bazifata nko kubakina ku mubyimba cyane ko ababivuga bo baba bafite umushahara uhoraho.
Imbwirwaruhame zikakaye zumvikanye muri uyu mwaka zose zavugaga ku kibazo cy’inzara yavuzwe mu gihugu. Umudepite ati “Icyabaye si inzara ahubwo ni ukutijuta nk’uko byari bisanzwe” minisitiri umwe ati “Abagiye bagiye kunezerwa mu bihugu byo muri EAC,(Free movement) ngo Abasuhutse ni ababonye akazi mu bindi bihugu” undi nawe ati “Abayobozi ntibakeneye kwihangira imirimo kuko bafite akazi” i Burasirazuba ho ngo bizasaba imirambo y’abantu batatu kugirango byemezwe ko hakenewe ubufasha ku bugarijwe n’icyo bo bita inzara.
Umwe mu baturage atuma bwiza.com yagize ati “Ariya magambo arakakaye, njye numva batakabaye bayakoresha mu gihe umuntu yimereye nabi, muzatutubwirire Perezida muti abayobozi barakabije ku bushinyaguzi”.
Igishushanyo mbonera ni cyiza ariko cyongereye umubare w’abanyagirwa
Abatuye mu mujyi wa Kigali cyane cyane ahazashyirwa ibikorwa bishya byo ku gishushanyo mbonera kuri ubu baheze mu gihirahiro, inzu batuyemo bamwe bavuga zashaje kuko bazituyemo kuva kera (Kavukire) nyamara gusana ntibyemewe.
Uwitwa Mukiza ati “Hari abantu benshi batuye muri uyu mujyi batunzwe no gukodesha amazu yabo, urumva niba inzu yinjizaga ibihumbi 25 yavamo irangi cyangwa yenda kugwa sinemererwe kuyisana haba harimo igihombo, twifuza ko niba ari ukutwimura byakorwa vuba ariko igihe bitarakorwa bakareka umuntu agakoresha ibye uko ashaka”.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Kubuzwa gusana ku baturage akenshi biterwa n’uko ngo Leta iba irwanya ko izo nzu zasanwa zikongererwa agaciro bikazatuma itanga ingurane nyinshi.
Ababujijwe gusana kuri ubu bavuga ko bahisemo kwemera kunyagirwa bitewe n’uko icyangombwa cyo gusana ngo kibona umugabo kigasiba undi, Umwe ati “Igishushanyo cyo ni cyiza rwose ariko ikibazo kizatwicisha imbeho n’imvura twe ba kavukire”.
Iki kibazo kandi kijya gusa n’icy’abandi baturage bo batuye mu duce twiswe amanegeka, aba bo ngo basabwa kwimuka bakahava nyamara ntibahabwe ingurane na nkeya, ibi bituma abavukiye muri utwo duce bisanga babuze ubushobozi bwo kwimuka.
Kuri ubu umujyi wa Kigali warangije icyiciro cya mbere cyo gushyira mu bikorwa igishushanyombonera, byitezwe ko icyiciro cya kabiri kizarangira muri 2025.
Igiciro cy’ubukode mu miturirwa yo mu Rwanda nacyo kizigweho
Abakorera ubucuruzi mu nyubako z’ubucuruzi cyane cyane izo mu mujyi wa Kigali basaba ko mu mushyikirano 14 bazatabarizwa kuko ngo ibiciro by’ubukode biri hejuru cyane mu gihe abaguzi bo bataka inzara n’ibura ry’amafaranga.
Umucuruzi ukodesha ati “Izi nzu nizo dukorera, umuntu yuzuza inzu ye agashaka ko ayo yayubakishije ahari yayagaruza mu mwaka umwe. Ibiciro by’ubukode twe twayobewe aho bishyirirwaho, simpamya ko Leta yaba izi ukuntu bihenze, biri hejuru kandi ubwo abaguzi bo intero yabaye imwe, ngo mujye mureka kuduhenda amafaranga yarabuze”.
Igiciro cy’ubukode mu miturirwa y’i Kigali ngo kibarirwa mu madorali, $22/m2
Ese Abacuruzi bo mu kajagari (Abazunguzayi) n’abasabiriza barenze ubushobozi bwa Leta?

Gahunda za Leta zigamije guca ubucuruzi bwo mu kajagari zose zarananiranye, hibazwa impamvu ituma aba bacuruzi batabonerwa igisubizo gihamye.
Bigaragara ko ntacyo ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali butakoze kugirango burangize ikibazo cy’abacuruza mu kajagari ariko igisubizo gihamye cyo cyarabuze.
Abazunguzayi bubakiwe amasoko, bahawe inkunga kugirango bihurize mu mashyirahamwe, bashyiriweho gahunda zitandukanye zo kwiteza imbere ariko byose bigaragara ko bitatanze igisubizo nyacyo kuri iki kibazo.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Mu baturage batandukanye baganiriye na Bwiza.com ku kibazo cy’abazunguzayi hagaragaramo impande ebyiri, bamwe bemeza ko nta cyo ubu bucuruzi butwaye mu gihe abandi bo babubona nk’ubuteza umutekano muke bukanabangamira abacuruzi bakuru batanga umusoro.
Umwe ati “Aho nagiye hose mu bihugu birenga icumi byo ku isi nta na hamwe nasanze hataba abazunguzayi” undi ati “Oya ubuzunguzayi ntibujyanye n’umujyi ucyeye nka Kigali”.
Undi ati: “mbona Leta yarashyizeho abambaye imyenda yanditseho ngo irondo, Dasso,umutekano,… ese aba bagore birirwa bahetse abana batanafite ubumuga koko amaherezo yabo ni ayahe, barasaba, bagasabiriza, rwose biteye isoni ndetse banateza umwanda, abanyamahanga bo babiruka inyuma bazi ko babonye Imana, ni isura mbi”.
Njye muzambarize muti “Ese ubu bujura n’ubwambuzi byemewe mu Rwanda ryari?
Hari umubare munini w’Abaturage bemeje ko ikibazo cy’ubujura n’ubwambuzo gikabije.
Ni ikibazo bavuga ko ahanini kihishwe inyuma n’insoresore zinakoresha ibiyobyabwenge ku buryo umuntu akwaka ibyawe ku mbaraga akagenda ugatinya kugira icyo urenzaho kugirango atakwica cyane ko ngo abenshi baba bafite n’ibyuma.
Nta mugenzi witaba telefone mu nzira zo mu mirenge ya Nyakabanda, Muhima (de bandis), Kimisagara, Nyarugenge, Gatsata ku magaraje no ku kiraro, n’ahandi.
Mukamana watswe isakoshi ku mbaraga ati “Muzatubabarize mu mushyikirano muti ese ubujura bwemewe ryari mu mategeko y’u Rwanda?”
Mu bindi bibazo Abanyarwanda bifuje ko byazatangwaho inama mu nama y’umushyikirano harimo kwegura kw’abayobozi bidasobanutse mu nzego z’ibanze, inzara ngo kuki u Rwanda rwumva ko kwemera ko ihari rubifata ahari nk’igisebo kandi bwemera ko habayeho amapfa ndetse bakanahabwa ibiribwa? Abaturage biganjemo abo mu duce twavuzwemo ibura ry’ibiribwa banasabye ko basobanurirwa uko biba byagenze kugirango mu gihugu habemo inyubako nziza n’indege zihenze nyamara umubare wabataka inzara ukiyongera.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Schadrack@bwiza.com


