Ibindi bihugu bitatu byiyunze ku itsinda ry’abakora iperereza ku byaha by’intambara muri Ukraine, mu gihe Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwitegura gufungura ibiro muri Kyiv.
Ku wa Mbere no kuri uyu wa Kabiri ushize, abashinjacyaha baturutse muri Ukraine, Pologne, Lituania no mu Rukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC) bahuriye i La Haye kugira ngo baganire ku bijyanye n’iperereza ku byaha by’intambara bivugwa muri Ukraine.
Iyi nama yabereye mu kigo cy’ubutwererane mu by’ubucamanza cy’Ubumwe bw’ibihugu by’u Burayi, Eurojust, gihuza imirimo y’ubushinjacyaha.
Estonia, Latvia na Slovakia byashyize umukono ku masezerano muri iyi nama y’iminsi ibiri yo kwinjiza Lituania, Pologne na Ukraine mu itsinda ry’iperereza rizafasha mu guhuza ibimenyetso by’ubugizi bwa nabi bwakorewe muri Ukraine binyuze muri Eurojust nk’uko iy nkuru dukesha Deutsche Welle ivuga.
Nyuma y’inama, umushinjacyaha wa ICC, Karim Khan, yatangaje ko urukiko mpuzamahanga mpanabyaha “rukora ibishoboka byose ngo rufungure ibiro i Kyiv” kugira ngo rushyigikire iperereza.
ICC imaze kohereza itsinda ry’abashakashatsi 42, impuguke mu by’amategeko n’abakozi bo gufasha muri Ukraine, itsinda rinini mu mateka y’urukiko.
Khan kandi yavuze ko gukorera hamwe bishimangira ubushake bw’Umuryango Mpuzamahanga mu kugendera ku mategeko. Yagize ati: “Ntekereza ko byerekana ko hari urugamba ruhuriweho rw’amategeko ruri ngombwa rwose, atari muri Ukraine gusa ahubwo no gukomeza amahoro n’umutekano ku Isi hose.”
Umuyobozi wa Human Rights Watch mu Burayi na Aziya yo hagati, Hugh Williamson, , yabwiye DW ko byari ngombwa ko amatsinda y’iperereza yari yatangiye akazi kayo.
Williamson ati “Ubushinjacyaha bwa Ukraine buhugiye muri iki kibazo. Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwohereje kandi impuguke muri Ukraine. Ni ngombwa ko aya makipe ahuza neza, agabana ubushobozi, ashyigikira ubushinjacyaha mu kazi bakora.”


