ICC ihangayikishijwe n’iterabwoba ry’u Burusiya ryo kuyirasaho misile

Sangiza iyi nkuru

Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC) rwagaragaje ko ruhangayikishijwe n’iterabwoba ryaturutse mu Burusiya nyuma yo gusohora impapuro zo guta muri yombi Perezida Vladimir Putin .

Kuri uyu wa Gatatu, ICC yatangaje impungenge zayo nyuma y’uko uwahoze ari Perezida w’u Burusiya, Dmitry Medvedev, akangishije kuzakubitisha misile za hypersonic uru rukiko, rukurikirana ibyaha by’intambara rufite icyicaro i La Haye.

Bije kandi nyuma y’uko urwego rukuru rw’ubugenzacyaha rw’u Burusiya rufunguye ikirego kirega umushinjacyaha wa ICC, Karim Khan, kimwe n’abacamanza bafashe icyemezo cyo guta muri yombi Putin nk’uko iyi nkuru dukesha Al Jazeera ivuga.

Ubuyobozi bwa ICC bwavuze ko “bubabajwe n’uku kugerageza kubangamira ingufu mpuzamahanga zo kugira ngo habeho kubazwa ibikorwa bibujijwe mu mategeko mpuzamahanga”.

ICC iti: “Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rugaragaza ubushake bwacu bwo kurwanya kudahana ku byaha mpuzamahanga bikomeye. Nk’ikigo cya nyuma cyo kwitabaza, Urukiko rwuzuzanya n’ubutabera bw’ibihugu. Turahamagarira ibihugu byose kubahiriza ubwigenge bw’ubucamanza n’ubushinjacyaha ”.

Ku wa Mbere, Medvedev yagize ati: “Birashoboka rwose gutekereza misile hypersonic irasiwe mu Nyanja y’Amajyaruguru ivuye mu bwato bw’u Burusiya ku Rukiko rwa La Haye.”

Yongeyeho ati: “Umuntu wese agenda munsi y’Imana na za roketi… Reba mu kirere witonze…”

Icyemezo cya ICC cyo guta muri yombi Putin, cyasohowe ku wa Gatanu, kirashinja umuyobozi w’u Burusiya kwimurira mu buryo butemewe abana ibihumbi b’Abanya-Ukraine bavanwa iwabo bajyanwa mu Burusiya, igifatwa nk’icyaha cy’intambara.

Iki cyemezo cyemewe n’amategeko kizategeka ibihugu 123 by’ibinyamuryango bya ICC gufata Putin no kumwohereza i La Haye kugira ngo aburanishwe mu gihe yaramuka akandagiye ku butaka bwabyo.

Yaba u Burusiya cyangwa Ukraine, ntabwo ari abanyamuryango ba ICC, nubwo Kyiv yahaye ububasha urukiko bwo gukurikirana ibyaha byakorewe ku butaka bwayo. Urukiko ariko ntirufite abapolisi barwo kandi rwishingikiriza ibihugu bigize uyu muryango kugira ngo rufate abo rushaka.

ICC kandi yatanze icyemezo kirega Maria Lvova-Belova, komiseri wa Perezida w’u Burusiya ushinzwe uburenganzira bw’abana, ku byaha bisa nk’ibiregwa Putin.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *