Umunyamakuru Jean Paul Nkundineza ukurikirana by’umwihariko inkuru z’ubutabera, avuga ko aherutse gufungirwa mu Burundi hamwe n’umufotozi we n’undi witwa Niyongabo Eric, azira gufotora itangazo riteguza ibazwa rya Alain-Guillaume Bunyoni.
Nkundineza asobanura ko ubwo yari akiri mu Rwanda, yabanje kwandikira Perezida w’urukiko rw’ikirenga w’u Burundi, Emmanuel Gateretse kuri Email tariki ya 5 Gicurasi 2023, amusaba uburenganzira bwo gukurikirana urubanza rwa Bunyoni ukurikiranweho ibyaha 5.
Mu gihe atari yagasubijwe, atega imodoka ajya mu Burundi tariki ya 9 Gicurasi, ageze i Bujumbura, akomereza ku rukiko rw’ikirenga kubaza niba ubusabe bwe kuri Perezida w’uru rukiko bwaramugezeho, niba anemerewe kwitabira urubanza.
Gusa ngo ubwo yari ategereje avuye ku biro bya Perezida w’urukiko rw’ikirenga, yabonye ku rukuta itangazo riteguza ibazwa rya Bunyoni, aba arafotoye, umucamanza na we ahita amuhamagarira abapolisi bamuta muri yombi. Ati: “Manutse, hamwe bamanika imanza ziri buburanishwe, n’i Kigali urabizi ko biba, ngiye kubona mbona izina rya Bunyoni n’ibyaha akurikiranweho. Araregwa ibyaha bitanu. Mba mfashe telefone, mba ndafotoye, ngeze hanze mfotora inyubako. Umucamanza aba araje ati ‘ko ufotora?’, nti ‘njyewe ndi umunyamakuru’, ati ‘Nanjye ndi umucamanza, aha ni iwanjye!’ Akiri muri byo, ati ‘Polisi!’ Haba haje abapolisi batatu.”
Hashize akanya, Nkundineza ari kubaza impamvu atawe muri yombi, haje Colonel Uwitonze Innocent alias Kazungu, hamwe n’abandi bapolisi, bamujyana mu cyumba cy’ibazwa (documentation) cy’ubushinjacyaha, abazwa icyamujyanye mu Burundi.
Ikindi kibazo yabajijwe ni uburyo yabonye email ya Perezida w’urukiko rw’ikirenga, asobanura ko yayihawe n’Umuvugizi w’inkiko, Bangiricenge Agnes. Bahise basaka telefone ye, bakurikirana ibiganiro bombi bagiranye, gusa ngo nta kidasanzwe bigeze baganira.
Ngo baramubajije bati “Uremera ko uri umusumarusaku?” We avuga ko yibwiraga ko kuba umusumarusaku bivuze kugira ingeso yo gusakuza cyangwa kuvuza induru, gusa Abarundi bamubazaga niba ari maneko.
Icyakurikiyeho ni uko bamuhamagariye Umushinjacyaha Mukuru, Nyandwi Sylvestre, na we abwira Brigadier Général Emmanuel Ndayiziga wari wahageze, ko uyu munyamakuru, umufotozi we na Eric barekurwa.
Nkundineza avuga ko we, ufotozi we na Eric bafashwe saa tanu z’amanywa, barekurwa saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, baherekezwa n’abapolisi babiri. We yatashye tariki ya 15 Gicurasi 2023, gusa Perezida w’urukiko rw’ikirenga ntabwo yamuhaye uburenganzira kubera ko ngo gusabira uburenganzira kuri Email bitemewe.


