Inteko Ishinga Amategeko ya Angola kuri uyu wa Gatanu, yahaye umugisha icyemezo cya Leta ya kiriya gihugu cyo kohereza Ingabo zayo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Ingabo zibarirwa muri 500 ni zo Angola igomba kohereza mu burasirazuba bwa Congo.
Perezidansi ya Angola mu cyumweru gishize yatangaje ko intego y’ibanze yo kohereza ziriya ngabo ari “ukugarura umutekano mu duce twari twarafashwe na M23 mu Burasirazuba bwa RDC, no kurinda abagize itsinda rigenzura iyubahirizwa ry’icyemezo cyo guhagarika imirwano.”
Ni icyemezo kandi yavuze ko yafashe, nyuma yo kubanza kukiganiraho na guverinoma ya RDC, Umuryango w’abibumbye ndetse n’abakuru b’ibihugu bigize akarere ka Afurika y’Iburasirazuba.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Congo, Christophe Lutundula, aheruka gutangaza ko mu nshingano ziriya ngabo za Angola zizaba zifite hatarimo izo kujya mu mirwano na M23.


