fb_img_16054265202920217.jpg

Icyizere ni cyose ku mwana w’imyaka 24 wiyamamariza kuyobora Uganda (Amafoto)

Sangiza iyi nkuru

Katumba John yakoze amateka, yemererwa kwiyamamariza kuyobora Uganda nk’umukandida wigenga, ahanganye n’abarimo Perezida Museveni, Depite Robert Kyagulanyi (Bobi Wine), Rtd. Lt. Gen. Henry Tumukunde, Patrick Amuriat n’abandi.

fb_img_16054265202920217.jpg

Uyu musore w’imyaka 24 y’amavuko, agenda agaragaza ko afite icyizere cyo kuzegukana aya matora, cyane ko hari abamaze kugaragaza ko bamushyigikiye barimo Pasiteri uherutse kumuha imodoka izajya imufasha kujya aho ashaka kwiyamamariza.

john-katumba1-1.jpg

Leta ya Uganda nayo ikomeje kumushyigikira, nk’uko ibisabwa hashingiwe ku biteganwa n’itegeko ribigenga. Abasirikare bagenda bamuherekeje, bamurindiye umutekano.

Katumba watangiye gukoresha imbuga nkoranyambaga cyane, akunze gukoresha amagambo nka: “Katumba For President” na “Katumba mu Ntebe”, bisobanuye ngo: “Katumba mu nzira yo kuba Perezida”

Katumba mu butumwa yashyize kuri Facebook kuri uyu wa 14 Ugushyingo 2020, yagaragaje ko akomeje kubona abafana. Yabanje kuvuga ati: “Nizeye ko mpuruza imbaga muri Gulu.” Mu bundi butumwa agira ati: “Nditeguye, nta n’umwe Wabasha kumpagarika. Katumba Oyeee!”

fb_img_16054261147040479.jpg

fb_img_16054261383657389.jpg

fb_img_16054263454161608.jpg

fb_img_16054266730705475.jpg Iri ni itsinda Katumba yashyizeho ngo rimufashe mu bikorwa byo kwiyamamaza

fb_img_16054267076028279.jpg Katumba hano yiyise Umugaba w’Ikirenga, umwanya uhabwa Umukuru w’Igihugu

fb_img_16053799043412059.jpg Uyu mukandida udasanzwe yizeye ko azegukana amatora

Amatora y’Umukuru w’Igihugu muri Uganda, ateganyijwe muri Mutarama 2021. Nk’uko bisanzwe, uhabwa amahirwe menshi ni Perezida Museveni wayoboye igihugu kuva mu 1986

Soma Izindi Nkuru

6 Responses

  1. Icyizere ni cyose ku mwana w’imyaka 24 wiyamamariza kuyobora Uganda (Amafoto)
    Ndabona yifitiye icyizere, gusa ndamukomeje.

  2. Icyizere ni cyose ku mwana w’imyaka 24 wiyamamariza kuyobora Uganda (Amafoto)
    Ndabona yifitiye icyizere, gusa ndamukomeje.

  3. Icyizere ni cyose ku mwana w’imyaka 24 wiyamamariza kuyobora Uganda (Amafoto)
    nta itinya itarungurutse, n’izibika zari amagi. niyiyamamaza adakora intare mu jisho cg adatuka umurashi azahabwa amahirwe yo kubona umwanya muri mpatswenumugabo nibura wazatuma arushaho kumenyekana no kwamamara ubutaha naho kwiyita umugaba w’ikirenga atarigeze agera ivugavuga aho zivugiraga bukira ndavuga imbunda,nakureyo amaso iriya ntebe isumba izindi n’abarashi yarabananiye barahanyanyaje none baricaye. kwiyamamaza si uguhangana nka ba cyagulanyi bob w. ahubwo ni uguhatana. nukureba ibyo wakoze bitanga icyizere si ukurata ibyo uzakora uzubakira ku wabyubatse muhanganye cg muhatana. bajye babanza kugaragaza ubushobozi.

  4. Icyizere ni cyose ku mwana w’imyaka 24 wiyamamariza kuyobora Uganda (Amafoto)
    nta itinya itarungurutse, n’izibika zari amagi. niyiyamamaza adakora intare mu jisho cg adatuka umurashi azahabwa amahirwe yo kubona umwanya muri mpatswenumugabo nibura wazatuma arushaho kumenyekana no kwamamara ubutaha naho kwiyita umugaba w’ikirenga atarigeze agera ivugavuga aho zivugiraga bukira ndavuga imbunda,nakureyo amaso iriya ntebe isumba izindi n’abarashi yarabananiye barahanyanyaje none baricaye. kwiyamamaza si uguhangana nka ba cyagulanyi bob w. ahubwo ni uguhatana. nukureba ibyo wakoze bitanga icyizere si ukurata ibyo uzakora uzubakira ku wabyubatse muhanganye cg muhatana. bajye babanza kugaragaza ubushobozi.

  5. Icyizere ni cyose ku mwana w’imyaka 24 wiyamamariza kuyobora Uganda (Amafoto)
    N’ubwo Museveni yagundiriye ubutegetsi ,araka Abakandida bakiyamamaza ari benshi,badafunzwe Ariko aba azi ibanga Ryo kubatsinda,Ariko nawe igihe cye nikigera azasoza ,ubutegetsi abusigire abandi.

  6. Icyizere ni cyose ku mwana w’imyaka 24 wiyamamariza kuyobora Uganda (Amafoto)
    N’ubwo Museveni yagundiriye ubutegetsi ,araka Abakandida bakiyamamaza ari benshi,badafunzwe Ariko aba azi ibanga Ryo kubatsinda,Ariko nawe igihe cye nikigera azasoza ,ubutegetsi abusigire abandi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *