Nyuma y’amakuru yakomeje gutangazwa hirya no hino ko u Rwanda, u Burundi, Uganda na Tanzania bigiye guhurira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, gutera ingabo mu bitugu iki gihugu mu rugamba rwo guhashya imitwe y’inyeshyamba, ubuyobozi bw’u Rwanda rwayateye utwatsi.
Aya makuru yavugaga ko ibi bihugu Bine bizohereza muri iki gihugu abasirikare b’umwuga kandi kabuhariwe (des forces spéciales) gutanga umusada ku ngabo za Congo (FARDC) ku rugamba, guhanahana amakuru ndetse no kurinda imipaka y’ibi bihugu.
Itangazo ryasohowe bivugwa ko ryaturutse mu buyobozi bukuru bw’ingabo za Congo, ryagaragazaga ko ibi bikorwa bihuriweho n’ingabo z’ibihugu bitanu ndetse na Monusco bizatangira ku wa 15 Ugushyingo 2019, bikazarangira ku wa 20 Gicurasi 2020. Izi ngabo zikazagaba ibitero mu Ntara za Kivu zombi, harwanywa imitwe y’inyeshyamba zikomoka muri Congo ndetse n’izindi z’abanyamahanga.
Ikinyamakuru cy’i Burundi, sosmedia, gitangaza ko muri Teritwari za Mwenga, Fizi na Uvira, muri Kivu y’Epfo habarizwa imitwe y’inyeshyamba y’abanyamahanga ya Red Tabara, FNL, le FPB na RNC.
Hakabarizwa n’indi mitwe y’abanye Congo irimo Ma௠Ma௠Yakutumba, Ngumino na Twirwaneho. Muri Teritwari ya Kalehe, hakabarizwa CNRD w’abanyamahanga hamwe n’indi ibiri; Raà¯a Mutomboki na Ma௠Ma௠Nyatura y’Abanye Congo.
Mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, imitwe y’inyeshyamba y’abanyamahanga ihabarizwa harimo FDLR, Ruda na CNRD, n’indi y’abanye Congo irimo Ma௠Ma௠AFARPM, NDC, NDCR, APCLS na CMC/Nyatura. Iyi mitwe y’inyeshyamba ikaba iboneka cyane muri teritwari ya Rutshuru, Masisi na Nyiragongo.
Mu gihe byatangazwaga ko izi ngabo z’ibihugu bitanu na Monusco zizaba zihuriye mu bitero byo guhashya iyi mitwe y’inyeshyamba muri utu duce dutandukanye, Ku ruhande rw’u Rwanda byatewe utwatsi ko ari ibihuha.
Bwiza.com ubwo yabazaga iby’aya makuru Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba, Nduhungirehe Olivier, yasubije agaragaza ko ari amahimbano, mu mvugo yakoresheje agira ati “Ntimukambaze ibihuha byose mwumvise hanze aha”.
No ku ruhande rw’ingabo z’u Rwanda(RDF) by’umwihariko, Umuvugizi wazo, Lt Col. Innocent Munyengango na we yatangarije Bwiza.com, ati “Ntabwo nyazi”.
Indi mitwe byavugwaga ko aba basirikare bazaba bahanganye nayo, muri Teritwari ya Beni na Lubero, hari inyeshyamba za ADF na MTN, y’abanyamahanga, hamwe Ma௠Ma௠Mazembe, Zephilin, Jackson, FPP- AP, Mandevu, UPLS, na Léopards (Clitoc) y’abanye Congo.


