Nyuma y’igihe kingana n’amezi abiri ari muri Afurika y’Epfo mu marushanwa ya Secret Story Afrique, France Mpundu yagarutse mu Rwanda. Akigera i Kigali, yatangaje byinshi birimo n’uburyo ahagaze mu rukundo rwe na Moctar, umusore wamwambikiye impeta muri iryo rushanwa, ndetse n’inkuru zagiye zimuzwa na Juno Kizigenza mu rukundo.
France yashimye Imana n’abamushyigikiye kuba yarabashije gutahana umwanya wa kane muri aya marushanwa akomeye. Yavuze ko nubwo bitari byoroshye, yabashije guhangana kandi yumva yarahagarariye igihugu cye nk’umukobwa.
Ku bijyanye na Moctar wamwambitse impeta, France yemeje ko bari mu rukundo kandi ko imishinga yabo iri gukomeza, ashimangira ko igihe nikigera azatangaza byinshi. Yavuze ko Moctar yamubaye hafi cyane muri Secret Story, ndetse uburyo yamufashije bikaba ari bimwe mu byatumye bahuza mu buryo bwihuse.
Yabajijwe kandi ku byavugwaga ko yaba yarigeze gukundana na Juno Kizigenza, maze ahakana ibyo byose avuga ko nta na rimwe we cyangwa Juno babyemeye, bityo ko byari ibihuha by’abantu.
Moctar wegukanye iri rushanwa agatahukana arenga miliyoni 50 Frw, ategerejwe i Kigali mu minsi iri imbere, by’umwihariko mu gitaramo cya Davido cyo ku ya 5 Ukuboza 2025, aho Juno Kizigenza na France Mpundu bazaririmba.
France agarutse mu Rwanda yakirijwe urugwiro n’inshuti n’umuryango, anagaragaza ko yari ababajwe no kubabura igihe kirekire.


