Uwahoze mu gisirikari cyo ku butegetsi bwa Perezida Juvenal Habyarimana, Maj. Bernard Ntuyahaga avuga ko kugeza ubu yemera imyanzuro y’urukiko ku cyaha cyo kugira uruhare mu kwica abasirikare 10 b’Ababiligi barindaga uwari Minisitiri w’Intebe, Uwiringiyimana Agathe mu 1994.
Ntuyahaga yashinjwe ko yavanye kwa Uwiringiyimana Agathe abasirikare 10 b’Ababiligi bari bashinzwe kumurinda, akabashyikiriza bagenzi be bo mu gisirikare cyariho (FAR) bari muri ‘Camp Kigali’ nyuma bakaza kwicwa.
Mu kiganiro na radiyo ’ijwi ry’ Amerika Maj. Ntuyahaga yagaragaje uko imyumvire ye kuri iyi ngingo ihagaze agendeye ku myanzuro yafashwe n’urukiko.
Yagize ati “ Ibyo ubucamanza, urubanza rwabaye igihe kirekire,uko urubanza rwabaye nararwemeye. Keretse hari ikindi kibaye rugasubirwamo naho kugeza ubu mbyemera gutyo.”
Uyu wahoze ari umwofisiye mukuru muri FAR asubiza ku bijyanye niba ubu yakomeza gukora imirimo y’igisirikare yavuze ko yumva muri we agenda asaza ariko ko imirimo idasaba ingufu z’umubiri yayikora.
Maj. Ntuyahaga kuri ubu ari mu kigo cya Mutobo aho arimo guhabwa inyigisho zagenewe abasirikare n’abavuye ku rugerero mu gihe cy’iminsi 90.
Ntuyahaga yazanwe mu Rwanda ku mugoroba wo kuri uyu wa 21 Ukuboza 2018.
[penci_related_posts taxonomies=”undefined” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” displayby=”recent_posts” orderby=”random”]
Uyu mugabo w’imyaka 66 yakunze kugaragaza impungenge ku kuzanwa mu Rwanda, yitwaje ko ubwo yakatirwaga n’Urukiko rwa Bruxelles mu 2007, rwamukuriyeho kurindirwa umutekano nk’uko biteganywa n’amasezerano ya Genève yo mu 1951.
Muri Kamena 1998 nibwo Ntuyahaga yishyikirije Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha Rwashyiriweho u Rwanda (ICTR) i Arusha, akurikiranyweho ibyaha bya Jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu, ariko ku wa 18 Werurwe 1999 rutangaza ko rutakimukurikiranye.
U Rwanda rwasabaga ko yoherezwa ngo rumuburanishe ku byaha yari akurikiranyweho, ariko muri Werurwe 2004, nyuma y’igihe aburanira kutarugarukamo, yafashe indege agana mu Bubiligi. Muri Mata 2007 atangira gukurikiranwa n’inkiko.
Urukiko rwo mu Bubiligi rwaje guhamya Major Ntuyahaga icyaha cyo kwica abasirikare b’Ababiligi n’uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, maze ku wa 5 Nyakanga 2007 rumukatira igifungo cy’imyaka 20.
Ntuyahaga Bernard yavukiye muri komine Mabanza mu yahoze ari Perefegitura ya Kibuye, mu 1952. Yinjiye mu Ngabo z’u Rwanda mu 1972, mu 1994 akaba yari afite ipeti rya Major, akora mu biro bikuru by’ingabo, mu ishami rishinzwe ibikoresho, (G4).


