Raporo nshya y’Umuryango w’Abibumbye yashyizwe ahagaragara kuri iki Cyumweru gishize, itariki 13 Kanama, yongeye gutunga urutoki Gen Tango Fort wo mu gisirikare cya Congo, igaruka ku mutwe wa M23 n’uwa FDLR no ku zindi ngingo zirimo urupfu rw’impuguke 2 za Loni ziciwe muri Kasai.
Uhereye kuri Gen. Gabriel Amisi Kumba bakunze kwita Tango Fort, iyi raporo iravuga ko afite uruhare runini mu kunyereza zahabu ya Congo, aho bivugwa ko afite amato acukura zahabu hasi mu mugezi wa Awimi, uri hafi y’umujyi wa Bafwasende, mu Ntara ya Tshopo, mu kuyanyereza akaba akorana n’ikigo cyo muri Congo kitwa La Conquàªte. Ni mu gihe amategeko ya Congo atemerera abasirikare gucukura umutungo kamere w’igihugu.
Ubufatanye bw’igisirikare cya Congo n’inyeshyamba za FDLR
Iyi raporo kandi ivuga ko impuguke za Loni zibereye abahamya b’ukuntu ingabo za FARDC n’inyeshyamba zo mu mutwe wa CNRD wiyomoye kuri FDLR bakorana.
Ibyo izi mpuguke zabonye ngo bikaba byarabaye mu Ukwakira 2016 mu gace ka Katsiru, aho ngo abasirikare batatu ba FARDC bemereye itsinda ry’izi mpuguke ko bari kumwe n’abarwanyi ba CNRD muri aka gace. Gusa, izi mpuguke ntizisobanura urwego ubwo bufatanye hagati ya FARDC na CNRD buriho nk’uko Jeune Afrique dukesha iyi nkuru ivuga.

Uko intambara hagati y’abaturage mu Burundi ikomereza ku butaka bwa Congo
Imitwe myinshi y’inyeshyamba irwanya ubutegetsi bw’u Burundi ngo ibarizwa mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo ihana imbibe n’u Burundi. Itsinda ry’impuguke za Loni ryemeza ko Umutwe wa FOREBU urwanya guverinoma y’u Burundi, muri uyu mwaka wa 2017 wabaye umutwe w’ingenzi ukorera muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, aho ngo ufite abarwanyi bawo babarirwaga hagati ya 300 na 500 muri Gicurasi 2017.

Kubera iki kibazo, ngo igisirikare cy’u Burundi nacyo ngo kikaba gihangana n’iyi mitwe rimwe na rimwe gikoresheje inzira zitemewe. Izi mpuguke zikaba zivuga ko hari uburyo bwo guhererekanya ibikoresho bya gisirikare hagati y’abagize igisirikare cy’u Burundi n’imitwe yitwaje ibirwanisho y’Abakongomani.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Imitwe ivugwa yungukiye muri ubu buryo ikaba ari imitwe ya Mai-Mai Mwenyemali, Mai-Mai Bigaya, Mai-Mai Nyerere na Mai-Mai Karakara. Amakuru akaba avuga ko iyi mitwe ihabwa ibikoresho ngo irwanye imitwe ya Red Tabara na FOREBU irwanya guverinoma y’u Burundi. Muri iyi raporo hakaba havugwamo n’ubwoko bw’ibikoresho byatanzwe birimo imbunda nini n’intoya ndetse n’amasasu.
Iyi raporo inavuga ku kwinjira ku butaka bwa Congo kw’igisirikare cy’u Burundi ahitwa Kiliba Ondes, kuwa 21 Ukuboza 2016, aho ngo zari zigiye guhiga inyeshyamba z’Abarundi. Itsinda ry’impuguke za Loni rikaba ryemeza ko igisirikare cy’u Burundi (FDN) gikunze kwambuka umupaka kikajya gukorana amarondo na FARDC.
Icyo raporo ivuga ku mutwe wa M23
Umutwe wa M23 ni umutwe wahoze uyobowe na Gen Sultan Makenga wigeze kutigisa uburasirazuba bwa Congo ndetse unigarurira umujyi wa Goma mu Ugushyingo 2012 ariko uza gutsindwa n’ingabo za Loni wirukanwa muri Congo mu 2013.

Raporo nshya ya Loni ikaba ivuga koguhera hagati muri Mutarama 2017, abarwanyi b’uyu mutwe bagera muri 200 basubiye muri Congo bayobowe na Gen Makenga ariko ngo kwari ukugerageza kutagize icyo gutanga nk’uko impuguke za Loni zivuga ndetse zikongeraho ko nta kimenyetso zabonye cy’uko izi nyeshyamba hari ubufasha bwo hanze zahawe ngo zisubira muri Congo. Bivugwa ko aba batari biteguye neza bafite imbunda zibarirwa mu 10 gusa bakubiswe inshuro na FARDC.
Itorero rya Pantekote mu bucuruzi butemewe bw’amabuye y’agaciro
Muri iyi raporo nshya ya Loni hanazamo Itorero rya Pantekote, aho impuguke zemeza ko hari ikirombe kiri ahitwa Mpafu/Nyakoba muri Teritwari ya Walikale, muri Kivu y’Amajyaruguru, gicukurwa n’iri torero ryitwa à‰glise de la pentecôte pour l’évangélisation du monde (EPEM).
Ngo amabuye yacukuwe abikwa mu bubiko buri kuri site ya EPEM, aho ngo ayo mabuye aba yanyerejwe yezwa ashyirwaho ibirango (étiquettes) bituruka ku bindi birombe bigashyirirwaho amadolari 3 kuri buri mufuka. Impuguke za Loni zikaba zemeza ko forode y’ibi birango ari ikintu gikomeje kugaragara muri iki gihugu.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com


