Idris Elba wo muri ‘’Sometimes in April’’ yatangaje ko atazongera gushaka umugore bibaho

Sangiza iyi nkuru

Umukinnyi wa Filime, Idris Elba w’imyaka 44 y’amavuko umaze gutandukana n’abagore babiri, yatangaje ko gushyingirwa ari ibintu yakuye muri gahunda ze mu buzima bwose azabaho kuri iyi si.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Essence giheruka gusohoka, yabajijwe ku bijyanye no kuba amaze gutandukana n’abagore 2, abazwa niba hari gahunda yo kuzongera gushaka, asubiza ko kugeza ubu atazongera gushaka umugore mu buzima bwose asigaje ku isi.
Elba yagize ati’’Oya ntabwo nzongera gushaka umugore ukundi, ntago mbitekereza ko bizabaho, ntago gushaka ari ibya buri wese, njye mbona atari ibintu byanjye.”
Uyu mugabo wakinnye Filime ‘’The Mandela, Long Walk to Freedom’’ yashakanye bwa mbere na Hanne “Kim” Norgaard guhera mu 1999 batandukana muri 2003 bafitanye umwana w’umukobwa witwa Isan, w’imyaka 16 bakimara gutandukana yahise ashakana na Sonya Nicole Hamlin, we batandukanye nta n’umwaka bamaranye muri 2006.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Idris Elba umaze kumenyekana muri filime nyinshi harimo na filime Sometimes in April yakozwe kuri Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda aho aba ari umukinnyi w’Imena, Mandela: Long Walk to Freedom ivuga ku buzima bwa Mandela, Luther ivuga ku buzima bwa Martin Luther King asanzwe anaririmba ku izina rya Dris.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Jean de Dieu Dushimimana@bwiza.com
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *