Ifoto umuhanzi Jaguar yashyize ahagaragara yamuteje abaturage bamutoreye kuba umudepite

Sangiza iyi nkuru

Muri zimwe mu nkuru zavuzweho cyane mu gihugu cya Kenya ku mbuga nkoranyambaga kuri uyu wa Kane, harimo n’inkuru y’umuhanzi Jaguar, nyuma yo kugaragara iruhande rw’imodoka ye nshya yo mu bwoko bwa Range Rover Sport bigatuma abaturage bamutoreye kubabera umudepite bamwibasira.
Biravugwa ko byatangiye Jaguar ashyira ahagaragara ifoto ari hafi y’imodoka yo mu bwoko bwa Range Rover nshya, ariko mu gihe yari ataragira icyo avuga kuri iyo modoka, niba ari iye yaguze cyangwa yayinyuraga iruhande, bamwe mu babonye iyi foto bahise batangira kumwibasira abandi bamwifuriza gukomeza gutera imbere.
Ikinyamakuru Udakuspecially dukesha iyi nkuru kikaba kibutsa ko umuhanzi Jaguar ari umudepite uhagarariye abaturage, ariko nyuma yo kugaragaza iyo foto bamwe bakaba bahise batangaza icyo bayitekerezaho.
Umwe mu bagize icyo bavuga witwa Danny Mkimzi yagize ati: “Birababaza kubona wowe twari twitezeho kuzatubashisha kugura ikilo cy’ifu uduteza kutamenya ahazaza hacu. Jaguar abanyakenya benshi ntibabasha gutunga Range twe turifuza gusa ubwishingizi bw’ubuzima (NHIF).”
Undi nawe witwa Evans Yatich ati: “Wowe ntabwo uri umuyobozi twatoye ngo tubone utera intambwe. Wowe reka gupostinga ibintu kuri facebook utangire ukorere akazi abantu bawe bagutoreye kuba umuyobozi wabo”.
Jaguar ni umuhanzi wamenyekanye cyane mu karere nyuma yo gusohora indirimbo yise Kigeugeu yakunzwe n’abatari bakeya ndetse atsindira ibihembo bitandukanye birimo igihembo cy’umuhanzi mwiza muri East Africa yahawe mu 2011, akaba aheruka igihembo yabonye mu 2014 muri Kilimanajro Music Awards East Africa , aho indirimbo Kipepeo yabaye indirimbo nziza.
 
Kanda hano wiyandikishe ( Subscribe) ubona ibiganiro, indirimbo kandi bishya mu mashusho
 

YouTube player

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *