Umugore witwa Lesley Lowan yavugishije benshi ku mbuga nkoranyambaga ubwo yashyiraga hanze ifoto isa n’iya Yezu yafashe ubwo inyubako ya Notre Dame de Paris yashyaga.
Uyu mugore yahise ashyira iyi foto ku rukuta rwe rwa Facebook mu rwego kugira ngo asangize abandi iby’iyi foto yabonye.
Yagize ati “ Ahari ubwonko bwanjye burambeshya. Murebe iyi foto neza na mwe mumbwire icyo mubona. Yewe nanayishyize mu ruziga.”

Benshi mu batanze ibitekerezo bemerenyije n’uyu mugore ko iyi foto isa n’iya yezu.

Inyubako ya Notre Dame de Paris yahiye kuwa Mbere w’iki cyumweru ni imwe mu nyubako za kiliziya zubatswe kera. Yubatswe mu kinyejana cya 12 ikaba izwiho gusurwa n’isinzi ry’abakerarugendo bavuye imihanda yose.
[penci_related_posts dis_pview=”no” dis_pdate=”no” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” withids=”” displayby=”recent_posts” orderby=”rand”]
Biteganyijwe ko imirimo yo gusana iyi nzu izamara imyaka itanu.
Daily Mail


