Ifungurwa rya Dr Habumuremyi, Igikomangomakazi Sumaya muri RAEB n’ikatirwa rya Jado Castar mu nkuru z’icyumweru gishize

Sangiza iyi nkuru

Icyumweru gishize cyatangiye tariki ya 11 Ukwakira 2021 cyaranzwe n’inkuru nyamukuru zitandukanye, zirimo izirebana n’ubutabera, politiki n’umutekano.

Muri zo harimo:

Ifungurwa rya Dr Habumuremyi

Dr Habumuremyi wabaye Minisitiri w’Intebe yafunguwe tariki ya 14 Ukwakira nyuma y’umwaka n’amezi atatu yari afungiwe muri gereza, hashize amasaha make ahawe imbabazi na Perezida Paul Kagame.

Uyu munyapolitiki wari ufungiwe icyaha cyo gutanga sheki itazigamiye yahamijwe n’urukiko, yari aherutse koroherezwa igihano, aho yari yarakatiwe igifungo cy’imyaka 3 ariko icyo yari asigaje gihindurwamo igisubitse.

Dr Habumuremyi yatawe muri yombi muri Nyakanga 2020, ifungwa rye rigira ingaruka ku mikorere ya kaminuza ya CHUR yari yarashinze kuko yahise ihagarikwa burundu bitewe n’amadeni menshi yarimo.

Jado Castar wakatiwe

Umuyobozi wungirije w’ishyirahamwe rya Volleyball mu Rwanda akaba n’umuyobozi wa Radio B&B FM, Bagirishya Jean de Dieu wamamaye mu itangazamakuru rya siporo nka Jado Castar yakatiwe igifungo cy’imyaka ibiri.

Icyaha cyatumye ahanishwa iki gihano ni icyo gukoresha inyandiko mpimbano, na we ubwe yiyemereye ko yagikoze ubwo yageraga bwa mbere mu rukiko aburanishwa. Gifitanye isano n’ikosa ryo gukinisha abakinnyi bane bakomoka muri Brazil mu ikipe y’igihugu y’abagore mu irushanwa nyafurika, ryatumye iyi kipe ihagarikwa ritarangiye.

Abanyamategeko bemeza ko Jado Castar yoroherejwe igihano kuko ngo yagombaga gukatirwa ikirenze iki ariko kubera ko yemeye icyaha urubanza rwe rugitangira, habayemo koroshya. Gusa hari abakunzi be batakambiye Umukuru w’Igihugu ngo amubabarire kuko iki cyaha yagikoze atagambiriye inabi.

Guverineri Habitegeko mu Burundi

Guverineri w’intara y’Uburengerazuba, Habitegeko François yahuriye n’uw’intara ya Cibitoke, Bizoza Carême muri Komini Rugombo mu Burundi, mu nama yari igamije gutsura umubano w’ibihugu byombi umaze imyaka 6 udahagaze neza.

Ibi biganiro byabaye bigizwemo uruhare n’abakuru b’ibihugu byombi byavugiwemo ibibazo biri hagati y’Abarundi n’Abanyarwanda n’ibyifuzo impande zombi zifite nk’ifungurwa ry’umupaka wa Ruhwa.

Kuri ibi bibazo, aba bayobozi biyemeje ko buri mezi atatu bazajya bahura kugira ngo barebe aho bigeze bikemurwa. Icyo gufungura umupaka wa Ruhwa cyo ngo kiri kwigwaho n’abayobozi bakuru.

Igikomangomakazi cya Jordan cyahawe akazi muri Leta y’u Rwanda

Inama y’abaminisitiri yateranye tariki ya 13 Ukwakira 2021 yemeje igikomangomakazi cy’ubwami bwa Jordan, Sumaya bint El Hassan nk’umwe mu bagize inama y’ubuyobozi y’ikigo cy’igihugu gishinzwe ingufu kirimbuzi, RAEB.

Sumaya asanzwe ari inararibonye mu bijyanye n’ikoranabuhanga, aho mu nshingano yakoze harimo kuba yarabaye Perezida w’ishyirahamwe mpuzamahanga rishinzwe inganda, akanama n’umuryango WAITRO ushinzwe ubushakashatsi mu by’ikoranabuhanga.

Umunya-Burkina Faso, Dr Lassina Zerbo na we yagizwe Perezida w’iyi nama y’ubutegetsi. Abandi bagize iyi nama ni Abanyarwanda.

Mugabo yahishuye uwategetse ko Chebeya n’umushoferi bicwa

Jacques Mugabo wabaye umupolisi wa RDC yemereye mu rukiko ko ari mu bishe impirimbanyi y’uburenganzira bw’ikiremwamuntu, Floribert Chebeya n’umushoferi we, Fidèle Bazana mu myaka 11 ishize.

Mugabo watawe muri yombi muri Gashyantare 2021 nyuma y’igihe kirekire ahigishwa uruhindu, yasobanuriye abacamanza mu rukiko rwa gisirikare rwa Ndolo ko uwategetse ko aba bombi bicwa ari Ngoy Kenga Kenga wari uyoboye batayo yabarizwagamo.

Chebeya na Bazana bishwe igipolisi cya RDC cyari kiyobowe na Gen. John Numbi wahunze ubwo yamenyaga ko agiye gukorwaho iperereza rishobora kumufungisha. Col. Ngoy we arafunzwe, yaranakatiwe. Undi witwa Daniel Mukalay na we uvugwaho kugira uruhare muri iki cyaha na we arafunzwe kandi yamaze gukatirwa.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *