Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, MINAGRI, kuri uyu wa 5 Ukwakira 2021 yatangaje ko yafashe icyemezo cy’uko igiciro cy’umuceri utonoye kigiye kuba kimwe mu gihugu hose.
Ni nyuma y’igihe abahinzi benshi mu gihugu bamaze batakamba, bavuga ko inganda zitunganya umuceri ziwubagurira ku giciro gito (kitageze kuri 300 Frw), bikabashyira mu bihombo ugereranyije n’imbaraga baba barakoresheje bawuhinga.
Hari uwatangarije RBA ati: “Umuhinzi agiye kuzagwa inyuma y’isuka, twaratsikamiwe. Ibeyi (igiciro) ni rigufi rwose! 270 [Frw ku kilo cy’umuceri] nta mafaranga arimo. Turavunika, dukoresha amafaranga menshi, byibura umuhinzi yagafashe 300.”
Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Geraldine Mukeshimana yavuze ko mu rwego rwo gukuraho impaka hagati y’abahinzi n’inganda, igiciro cy’umuceri utonoye kigiye kuba kimwe.
Minisitiri Mukeshimana yagize ati: “Ubundi twajyaga dushyiraho igiciro, tukavuga tuti mugende muganire, mwumvikane igiciro kibabereye bikagaragara ko batajya bumvikana. Igiciro rero kizajya kiba ari kimwe nk’uko tuvuga ngo igiciro cya esanse ni aya ngaya, tuvuga ngo igiciro cy’umuceri wa…ni aya ngaya.”


