Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Kaboneka Francis, yatangiye uruzinduko arimo kugirira mu turere twa Rusizi na Nyamasheke, ubwo yakoranaga inama n’abacuruzi hamwe n’abavuga rikumvikana (opinion leaders) mu karere ka Rusizi yababwiye ko ari Abanyarwanda, agace batuyemo atari annexe y’u Rwanda.
Ni uruzinduko yatangiye ku wa Kabiri tariki ya 31 Ukwakira 2017. Inama bakoze yibanze ku kuvugurura umujyi wa Rusizi, kunoza imiturire hakurikijwe igishushanyo mbonera, gushimangira ubumwe n’ubufatanye bishingiye ku miyoborere myiza n’umutekano igihugu cyacu gifite.
Kaboneka yababwiye ko igihe cyo gufata “Cyangugu” nka annex y’u Rwanda (aho bavugaga ngo Banyarwanda, banyarwandakazi, namwe Banyacyangugu) cyararangiye, ati “u Rwanda ni rumwe”.
Yabwiye abacuruzi ko Leta ibegera kugira ngo barebere hamwe uko bakorera ifaranga risobanutse “how to make clean money” nkuko bigaragara ku rubuga nkoranyambaga rw’iyi minisiteri.
Abantu bose bashishikarijwe kugura imigabane Leta ifite muri Hotel Kivu Marina Bay, kuko icyifuzo ari uko iyo hotel yaba iy’abanya-Rusizi aho kuba iya Leta.
Yabasabye kandi guca ubucuruzi bw’amadolari bukorwa nka magendu, asaba buri wese gusukura aho atuye ashyira sima hafi y’inzu ye (pavement), anatera ibyatsi n’ibiti bituma ikirere kigira umwuka mwiza.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Minisitiri Kaboneka kandi azasura n’ibikorwa by’iterambere n’ubuhinzi mu Bugarama. Biteganyijwe ko azaganira n’abaturage akanataha ku mugaragaro inyubako izakorerwamo nk’icyicaro cy’Akarere ka Nyamasheke.
Aka gace ka Nyamasheke n’akitwaga Cyangugu muri rusange, kagiye kagezwaho ibikorwaremezo bifatika birimo umuhanda Kigali-Muhanga, Karongi-Rusizi wubatswe mu rwego rwo kuvuna amaguru(korohereza) abaganaga muri aka karere bakora urugendo rurerure rwo guca mu i Muhanga- Ruhango-Nyanza-Huye-Nyamagabe na Nyamasheke. Uyu muhanda kandi unitwa umukandara w’ikiyaga cya Kivu wubatswe hagamijwe gukura abaturage mu bwigunge no guteza imbere ishoramari.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ntakirutimana Deus/Bwiza.com


