Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Suède ku wa Kane yahamagaje Ambasaderi w’u Rwanda i Stockholm, kugira ngo atange ibisobanuro ku byiswe ibitero Ingabo z’u Rwanda na M23 bakomeje kugaba mu burasirazuba bwa Congo.
Iyi Minisiteri mu itangazo yasohoye, yavuze ko guhamagaza Ambasaderi Dr. Diane Gashumba “biri mu rwego rwo gufata icyemezo gisobanutse, nka EU n’ibihugu byinshi by’i Burayi, mu kwamagana ibitero Ingabo z’u Rwanda na M23 bakomeje kugaba mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.”
Suède ivuga ko ibitero bigabwa kuri Congo bigize kuvogera ubusugire bwayo; ishimangira ko ishyigikiye ingamba zigamije guhana u Rwanda Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi uheruka gufata.
Yunzemo iti: “Suède na EU bakunze gusaba u Rwanda guhagarika guha ubufasha M23 ndetse no gucyura Ingabo zarwo. Suède nanone yasabye u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo gusubukura ibiganiro byo mu rwego rw’akarere.”
Ambasade y’u Rwanda i Stockholm mu itangazo yasohoye isubiza Suède yahamagaje Ambasaderi w’u Rwanda, yagaragaje ko ingabo z’u Rwanda zitigeze zitera Congo nk’uko bivugwa.
Iti: “Ingabo z’u Rwanda zakomeje gufata ingamba z’ubwirinzi mu gukemura impungenge Ku bibazo bikomeye by’umutekano biri ku mupaka wa RDC. Abanyarwanda bafite uburenganzira bw’ibanze bwo kuba mu mahoro, batabangamiwe n’umutekano muke wo mu burasirazuba bwa RDC.”
Iyi Ambasade kandi yagaragaje ko kuva mu myaka 30, umutwe w’abajenosideri wa FDLR wamaze kwinjizwa mu ngabo za RDC wakomeje kuba ikibazo ku mutekano w’u Rwanda, binyuze mu kurugabaho ibitero ndetse no kuvogera ubusugire bwarwo.
Yavuze ko “RDF n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda ni bo bonyine bagena ingamba z’ubwirinzi zikwiye mu rwego rwo kurinda ubuzima bw’Abanyarwanda, by’umwihariko mu gihe ikibazo kigaragaye mu bilometero bibiri uvuye ku mupaka.”
Yunzemo ko u Rwanda rudateze guterwa ubwoba cyangwa ngo rushyirweho ibikangisho, mu gihe cyose rurwana ku mutekano warwo.
Ambasade y’u Rwanda kandi yamenyesheje Suède ko ingamba rufata mu kurinda umutekano warwo zisobanutse, ndetse zikaba ntaho zitaniye n’iz’ibihugu birimo Suède mu gihe umutekano wabyo waba usumbirijwe.
Suède yahamagaje Ambasaderi w’u Rwanda yiyongera ku bihugu birimo u Bwongereza, u Budage ndetse n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi.

