Umunyamakuru Katie Nicholl w’Ikinyamakuru Vanity Fair’s Royal, gikunze gukora inkuru zerekeye Ubwami bw’u Bwongereza, yatangaje ko Igikomangoma Charles kinjiye mu butaka buteye akaga agira ibyo atangaza kuri gahunda y’igihugu cye yo kohereza abimukira mu Rwanda none bikaba byamushyize mu mazi abira.
Igikomangoma Charles yafashe ku giti cye gahunda ya Guverinoma y’u Bwongereza yo kohereza mu Rwanda ibihumbi by’abinjiye mu buryo bunyuranyije n’amategeko mu gihugu cye, nk’ikintu “giteye ubwoba”.
Avugana na Sky News Australia, umunyamakurukazi Nicholl yagize ati “Ni ibintu bitera amacakubiri kuvugaho, ntitwari tubyiteze kuri umwe mu bagize umuryango w’ubwami bwacu, ntitwari twiteze ko nk’umwami w’ahazaza Charles yakwivanga muri politiki mu buryo ubwo ari bwo bwose,”
Yongeyeho ati “Turabizi ko Charles afite ibitekerezo bya politiki kandi… birashoboka ko yabishakaga kuko hatabayeho kubihakana,”
Igikomangoma Charles ngo kigomba gukomeza “kutagira aho kibogamiye muri politiki”, nubwo bivugwa ko cyanenze ku mugaragaro politiki ya guverinoma yo kohereza abimukira mu Rwanda kivuga ko “iteye ubwoba”.
Ikinyamakuru Times cyatangaje ko hari amakuru avuga ko Igikomangoma cya Wales cyumvikanye kinubira iyi politiki inshuro nyinshi mu mwiherero, kandi ko “yatengushywe nayo”.
Ibi byatangajwe nyuma y’icyemezo cyari cyafashwe n’urukiko rukuru ubwo rwemeraga mu cyumweru gishize ko indege ya mbere itwaye abimukira mu Rwanda yemerewe guhaguruka.
Umwe mu bavugizi b’ibwami akaba yagize ati “Ntabwo twagira icyo tuvuga ku biganiro bivugwa ko byabereye mu mwiherero n’Igikomangoma cya Wales, usibye gusubiramo ko akomeje kutagira aho abogamiye muri politiki. Ibibazo bya politiki ni ibyemezo bya guverinoma. ”


