3391441-1535607129.jpg

Igikomangoma Mohammed bin Salman cyagaragaye gikora amasuku kuri Kaaba

Sangiza iyi nkuru

Igikomangoma cy’ikamba cya Arabiya Sawudite, Mohammed bin Salman, cyagaragaye gikora isuku kuri Kaaba, mu musigiti mukuru wa Macca mu izina rya se, Umwami Salman nk’uko byatangajwe kuri uyu wa Kabiri n’ibinyamakuru byo muri ubu bwami.

Kaaba, nanone bita Ka’bah cyangwa Kabah, rimwe na rimwe bakakita al-Ka?bah al-Musharrafah, ni inyubako iri hagati mu musigiti ukomeye kurusha indi mu idini ya Islam, Masjid al-Haram i Macca, muri Arabiya Sawudite.

Igikomangoma bin Salman yakoze icyo bita Tawaf ndetse abanza no gusenga mbere y’imihango yo gusukura Kaaba nk’uko tubikesha Arabnews.

3391441-1535607129.jpg

Yari aherekejwe na minisitiri wa siporo wa Arabiya Sawudite, Igikomangoma Abdulaziz bin Turki Al Saud. Bakiriwe n’Umuyobozi wa Perezidansi Rusange ishinzwe ibibazo by’imisigiti ibiri yera, Cheikh Abdelrahmane al-Sudais.

Usibye Igikomangoma Salman kandi, abandi bayobozi bakuru bari aho bafatanyije nawe gukora amasuku.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *