Iki ni kimwe mu bibazo abakunzi ba bwiza.com babajije, mu gihe hari abakuna bakarengera kimwe n’uko hari abakurura imishino bakuna bagera hagati bagahagarara bitewe n’ubunebwe cyangwa se kwibwira ko bagwije kandi ntaho baragera.
Mu gitabo cya Bagambiki, asobanura ko iyo ukurura ucunganwa no kutarenza urugingo rwa kabiri rwa musumbazose cm 6-7, hari n’abanezezwa no gukuna akarurenza ariko byitwa “gukuna ibiziriko” cyangwa se “imijabamabyi”, ndetse ngo uwakunnye ibiziriko agira ubushyuhe cyane ndetse akifuza vuba igitsina mu gihe ari mu minsi y’uburumbuke, gusa hakabaho kwifata kugirango atiyangiriza ubukobwa bwe.
Uwagwije rero ntaba agihangayikishijwe n’ibikoresho, amavuta y’inka gusa arahagije cyane cyane avuye mu mihango kuko umubiri uba waregeranye, akora ibyo bita “kunanura”. Umukobwa cyangwa umugore wakunnye bimutera ishema n’isheja agahora iteka yiteguye kunezeza umugabo mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Bidasobanuye ko utarakunnye bamusenda, bafatanya kurwubaka kandi ntibibabuza kunezererwa icyo gikorwa, akarusho gusa ni uko umugore wakunnye areta vuba kandi akihuta mu kunyara no mu gusohora, bigatuma ndetse bigafasha umugabo we akumva ko atarimo kuruhira ubusa, biramunezeza cyane iyo baharuranye ikivi batangiranye!
Ingaruka zo kudakuna:
Aho umukobwa abimenyeye ko hari igikorwa cyamwihishe cyangwa atamenye, bimutera ipfunwe ndetse bikamubabaza cyane, akumva ahari wenda ntacyo bimaze gushaka niba atarakunnye, kuko abandi akenshi bamuca intege bamubwira ko bazamusenda, ngo bazamukubita intosho ishyushye mu maguru, ngo nyirabukwe azarahiramo ivu, n’ibindi by’urucantege, ariko binagaragara ko cyera byakorwaga.
Ahora asuherewe rimwe uwo mutwaro akawugereka kuri nyina cyangwa bakuru be bakabaye barabimuganirije, yaba ntabo afite akibaza ati nibe n’abafite ababibakorera (yumvikanisha ko kubura nyina yahombye byinshi; kandi koko), atangira kugerageza bitagishobotse (ngo nyiranaka yibutse ikuna mu irongorwa); nuko aba abikoze mu gihe kitari icyabyo:yakabaye yaragwije ananura,….
Kanda hano usome inkuru bifitanye isano:
N’ubwo hari abagifata igi gikorwa cyo gukuna nk’icya kera, mu by’ukuri n’ubu abagabo benshi usanga baba bashaka abagore bakunnye, ni nayo mpamvu usanga hari abifuza kubikora baramaze gushaka yewe baranabyaye, gusa birashoboka nubwo waba warabyaye ariko biba bigore. Intego iba ari iyo kunezeza umugabo.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Gentille Kamikazi/Bwiza.com


