Igipolisi cy’u Burundi kiravuga ko umupolisi wacyo wafatiwe mu Rwanda yakorewe iyicarubozo

Sangiza iyi nkuru

Umupolisi w’umurundi uherutse gufatirwa mu Rwanda yinjiye mu buryo bunyuranyije n’amategeko, kuri uyu wa Mbere yasubijwe iwabo nyuma y’aho ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi bumushyikirije abayobozi b’u Burundi. Igipolisi cy’u Burundi kuri twitter yacyo kikaba kivuga ko uyu mupolisi yakorewe iyicarubozo.

Uyu mupolisi, APC Irakoze Theogene, Igipolisi cy’u Burundi cyavuze ko akorera kuri station ya polisi ya Mabayi mu Ntara ya Cibitoke, yinjiye mu Rwanda kuwa Gatanu, itariki 13 Mata, ahagana saa 18h45 atabwa muri yombi n’inzego z’umutekano z’u Rwanda.

Inkuru bifitanye isano

http://www.bwiza.com/umupolisi-wumurundi-yafatiwe-mu-rwanda-yinjiye-mu-buryo-bunyuranyije-namategeko/

Da5isTqXUAA8dKA

Igipolisi cy’u Burundi kikaba cyaratangaje ko yakoze iryo kosa ryo kwinjira mu kindi gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko kubera ubusinzi.

Da5irWGWkAAEfe

Kuri uyu wa Mbere, ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi bwashyikirije abayobozi b’u Burundi uyu mupolisi , ariko nyuma yo kuva mu Rwanda, Igipolisi cy’u Burundi kuri twitter yacyo kikaba cyatangaje ko afite ibimenyetso by’iyicarubozo yakorewe.

Capture 4

Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *