Igipolisi cya Portugal cyafashe toni 5,2 za Cocaine ifite agaciro ka miliyari zisaga 200

Sangiza iyi nkuru

Portugal ivuga ko yafashe toni 5.2 z’ikiyobyabwenge cya Cocaine mu bwato bwari buriho ibendera rya Espanye mu nyanja ya Atalantika.

Polisi yakuye amabalo 183 ya cocaine mu bwato, afite agaciro ku muhanda kangana na miliyoni 200 z’Amayero, asaga miliyari 200 z’Amanyarwanda.

Abategetsi ba Portugal ibiyobyabwenge byafashwe ari bimwe mu byinshi byafatiwe icya rimwe mu Burayi mu myaka ishize kandi ari byo byinshi byafatiwe icyarimwe muri Portugal kuva mu myaka 15 ishize.

Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa (AFP) dukesha iyi nkuru, bivuga ko ibi biyobyabwenge byagaragajwe n’igisirikare cyo mu mazi cya Portugal mu nkengero zo mu majyepfo y’umurwa mukuru, Lisbon kuri uyu wa Mbere.

Bivugwa ko igipolisi gifashijwe n’igisirikare cyo mu mazi n’icyo mu kirere cyavumbuye ndetse kigafata ubu bwato bwa metero 24 mu nyanja.

Abagabo batatu, Abanya-Espagne babiri n’Umunyaperu bafatiwe muri ubu bwato bajyanwa muri Portugal.

Abayobozi bakeka ko iyo Cocaine yari iy’agatsiko mpuzamahanga k’abacuruza ibiyobyabwenge byazanwaga mu Burayi binyuze mu Mwigimbakirwa wa Iberia.

Mu kiganiro n’abanyamakuru, umuyobozi wa polisi mu bucamanza muri Portugal, Luis Neves yagize ati: “Iki ni igihombo gikomeye ku bashaka kuzuza u Burayi cocaine.”

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *