Igisirikare cy’u Burundi cyatanze ukuri ku makuru avuga ko abasirikare bacyo bari muri RDC batewe na M23

Sangiza iyi nkuru

Igisirikare cy’u Burundi cyanyomoje amakuru avuga ko abasirikare bacyo bari mu butumwa bwa EAC bwo kugarura amahoro muri Congo baheruka kugabwaho igitero n’abarwanyi ba M23.

Ku itariki ya 15 Mata ni bwo hasakaye amakuru avuga ko M23 yaba yagabye igitero ku ngabo z’u Burundi ziri muri Masisi, bituma impande zombi zijya mu mirwano yamaze amasaha umunani.

Byavuzwe ko iyo mirwano yasize Ingabo z’u Burundi hari abarwanyi b’uriya mutwe zishe abandi zibafatana mpiri n’ibikoresho byabo bya gisirikare.

Umuvugizi w’Igisirikare cy’u Burundi, Colonel Floribert Biyereke mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa Mbere, yavuze ko nta gitero M23 yigeze igaba ku basirikare boherejwe muri Congo ndetse ko kuva bahagera nta na rimwe baraterwa.

Ati: “Hari ibyagiye bivugwa mu makuru ariko ntabwo byari byo. Baravuze ngo twaratewe ngo ibiki, si ko byagenze mu busanzwe; nta gitero baratugabaho.”

Colonel Biyereke yasobanuye ko icyabaye ari uko ubwo abasirikare b’u Burundi bari bagiye ku irondo hari abashatse kubarasa, hanyuma bakoresha ubuhanga barabafata.

Yavuze ko ibyo byabaye incuro ebyiri; ku wa 14 Werurwe ahitwa Jérusalem ubwo Ingabo z’u Burundi zafataga abarwanyi batatu “barimo n’umu-Captain wahoze mu ngabo za Congo mbere yo kujya muri M23.”

Batatu bafashwe ngo “bafatanwe imbunda bari bafite, amasasu, amasafuriya batekagamo ibishyimbo n’ibindi bitandukanye harimo amabombe y’imbunda z’imizinga.”

Ku wa 15 Mata ubwo abasirikare b’u Burundi bari ku burinzi na bwo ngo bongeye kuraswaho, ariko na bwo bafata bane mu babarasagaho ndetse n’ibikoresho byabo.

Yunzemo ati: “Abo rero bahise bashyikirizwa umuyobozi w’Ingabo zoherejwe muri Congo w’umunya-Kenya [Maj Gen Jeff Nyagah] ni we rero uzabashyikiriza abagomba kubabaza kugira ngo bamenye abo ari bo ndetse n’ibyo bakora.”

Colonel Floribert Biyereke cyakora cyo yavuze ko batatu mu bafashwe bemeye ko ari abo muri M23 na ho abandi bavuga ko ari abo muri ‘Local Defense’, ibyo avuga ko bizagaeagazwa n’iperereza.

Yavuze ko aho Ingabo z’u Burundi ziri hose kugeza ubu hari umutekano kandi ibintu bikaba byifashe neza.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *