Igisirikare cya Congo cyasabye Uganda amasasu ngo kibone kuyirekurira abantu

Sangiza iyi nkuru

Igisirikare cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo cyemeye ko ari cyo cyashimuse abaturage 6 bo muri Uganda mu mpera z’icyumweru gishize ariko gisaba  ko Uganda yagiha amasasu kugira ngo kibarekure.

Inkuru dukesha daily monitor ivuga ko igisirikare cya Congo cyasabye inzego z’ibanze z’akarere ka Rukungiri aho bariya bantu bashimutiwe, gisaba ko kugira ngo kibarekure ari uko gihabwa udusanduku 6 tw’amasasu, aho agasanduku kamwe kaba karimo amasasu ibihumbi 6, naho isasu rimwe rikaba rigura hagati y’ibihumbi 5 na 15 by’Amashilingi.

Umuvugizi w’igisirikare cya Uganda, Brig Richard Karemire yavuze ko Uganda yamaze kohereza ubusabe muri Congo isaba abaturage bayo ariko ikaba itemera ibyo kiriya gisirikare kirimo kubasaba cy’uko bagomba kubanza gutanga amasasu ngo babone kubaha abantu babo.

Yagize ati”Ntibishoboka, mu bihe byashize badushimutiye umusirikare mukuru, Lt Col Reuben Ikondere bamwicana n’abandi basirikare ba UPDF, none bari kudutwarira n’abandi bantu, ibi rero ntibyashoboka.

Ushinzwe umutekano muri kariya karere we yavuze ko iki kibazo kireba Minisiteri y’ububanyi n’amahanga, naho polisi yo ikaba nta cyo ifite kubivugaho.

Muri 2016, aba basirikare baje muri Uganda bahica abapolisi 3, mu gihe no muri 2012 nabwo baje bakica abandi bantu mu karere bahana imbibi.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *