Igisirikare cya Ethiopia cyagabye ikindi gitero cy’indege mu majyaruguru ya Tigray, nk’uko byatangajwe mu itangazo rya guverinoma nyuma gato yo kuvuga ko yagabye ikindi mu burengerazuba bwa Tigray.
Ibitero byo kuri iki Cyumweru bibaye icya karindwi n’icya munani mu by’indege z’intambara za Ethiopia mu cyumweru.
Umuvugizi wa guverinoma, Selamawit Kassa, yagize ati: “Uyu munsi uburengerazuba bwa (Mai Tsebri) bwari ahakorerwa imyitozo n’ubuyobozi bukuru bwa gisirikare bw’umutwe w’iterabwoba TPLF hibasiwe n’ibitero by’indege.”
Ntabwo byahise bishoboka kugenzura ibivugwa kuri ibyo bitero byagabwe kuri Mai Tsebri no mu mujyi wa Adwa, kubera ko itumanaho ryagabanutse hafi y’Intara ya Tigray ikomeje kwibasirwa n’intambara.
Nyuma yo gutangaza igitero cya mbere cy’indege, umuvugizi wa TPLF, Getachew Reda, yatangarije Ibiro Ntaramakuru Reuters ko nta makuru afite ku gitero icyo ari cyo cyose cy’indege kuri iki Cyumweru ko aza kugenzura aya makuru na bagenzi be.
Ariko ku wa Mbere ingabo zirwanira mu kirere za Ethiopia zagabye ibitero bibiri ku murwa mukuru wa Tigray, Mekelle, Umuryango w’Abibumbye wavuze ko zcyahitanye abana batatu kigakomeretsa abandi bantu benshi.


