Igisirikare cya Misiri cyahaye Komisiyo Yigenga y’Amatora muri RDC (CENI) indege ebyiri za Hercule C-130 zo kohereza ibikoresho by’amatora kugira ngo amatora ataha azabe muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Ni Umuvugizi wa Guverinoma, Patrick Muyaya, wabitangaje kuri iki cyumweru abinyujije kuri X, urubuga nkoranyambaga rwahoze rwitwa Twitter. Ku bwe, abaturage ba Congo bazashobora gutora abayobozi babo bashya mu mahoro ku itariki ya 20 Ukuboza.
Minisitiri Muyaya yagize ati “Indege ebyiri za Hercule C-130 z’Igisirikare cya Misiri, indege za FARDC na kajugujugu zashyizwe mu maboko ya guverinoma ziyongera ku nkunga ya MONUSCO kuri CENI mu kohereza ibikoresho by’amatora. Ku itariki ya 20 Ukuboza 2023, abaturage ba Congo bazashobora gutora abayobozi babo bashya mu mahoro no mu mutuzo. ”
Amatora rusange muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo ateganijwe kuwa Gatatu, ku itariki ya 20 Ukuboza uyu mwaka. Kugira ngo ayo matora azakorwe mu gihe cyateganyijwe, Komisiyo y’Amatora yari yitabaje umukuru w’igihugu, nk’umwishingizi w’imikorere myiza y’inzego za Repubulika, kugira ngo afashe mu kohereza ibikoresho by’amatora.
Gutanga izo ndege zombi z’Igisirikare cya Misiri, ziyongera ku bufasha bw’Umuryango w’Abibumbye n’Igisirikare cya Congo, ngo ni igisubizo ku cyifuzo cy’iki kigo cyo gushyigikira demokarasi.


