Igisirikare cya Somaliya (SNA) kuwa Mbere cyatangaje ko cyishe abayobozi babiri b’umutwe wa Al-Shabaab, i Dhurshen, mu birometero 35 mu majyaruguru y’umujyi wa Hudur, umurwa mukuru w’akarere ka Bakol, no mu bilometero 420 mu majyepfo ashyira uburengerazuba bwa Mogadishu .
Ibi byagezweho ku bufatanye n’abashinzwe umutekano baturutse mu turere twaho, bazwi cyane ku izina rya Moawisley.
Ibiro Ntaramakuru bya Somaliya (SONNA) bivuga ko byabwiwe na bamwe mu bayobozi b’ingabo za Somaliya batavuzwe amazina bo muri division ya 9, ko abayobozi ba Al Shabaab bishwe ari Ahmed Morabagey na Ali Garweyne.
Morabagey na Garweyne bagaragajwe nk’abari bashinzwe guha akato umujyi wa Hudur binyuze mu kugenzura inzira zinjira kandi zisohoka. Aba bombi kandi bamenyekanye nk’abakusanyaga imisoro itemewe no kwambura amafaranga yo gutera inkunga umutwe wabo.
Nk’uko SONNA ibitangaza, abayobozi b’ingabo bahize ko ibikorwa bizakomeza kugeza igihe umujyi wa Hudur uzavanwa mu maboko ya Al-Shabaab.


