Umuhungu wa Perezida wa Uganda usanzwe ari Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka, Lt. Gen. Muhoozi Kainerugaba, kuri uyu wa 15 Nzeri 2021 yatangaje ko se atanze amabwiriza, bitatwara igisirikare cyabo, UPDF, n’umunsi umwe ngo kibe cyashyize ku murongo abameze nk’abahiritse ubutegetsi bwa Guinea.
Yagize ati: “Ati: “Umugaba w’Ikirenga wacu abidusabye, ntabwo UPDF byayisaba umunsi kugira ngo ishyire ku murongo abasirikare bigometse nk’abo muri Guinea-Conakry.”
Ubu butumwa Gen. Kainerugaba yashyize ku rubuga rwa Twitter, yometseho ifoto ya Col. Mamady Doumbouya, Komanda w’umutwe w’abasirikare kabuhariwe wayoboye iri hirika.

Uwitwa Sharangabo mu mwanya w’ibitekerezo (comments) yabajije Gen. Kainerugaba niba azi Col. Doumbouya yatangaje ko yashyira ku murongo abameze nkawe. Ati: “Gen. M.Kainerugaba uzi Colonel Doumbouya? Ubaye uzi bike kuri CV ye, ntabwo wagerageza kurota umuhangara.”
Sharangabo yatanze iki gitekerezo, ashyiraho n’icyegeranyo cy’umunota umwe n’amasegonda 13 kiri ku rubuga rwa YouTube rwa France 24 kivuga incamake y’amateka ya Col. Doumbouya wigiye amasomo y’igisirikare mu Bufaransa.
Gen. Kainerugaba amaze kubona igitekerezo cya Sharangabo, yamusubirishije akamenyetso (emoji) gaseka, maze yongeraho amagambo agira ati: “[Col. Doumbouya] namaze kumuhangara.”
Abasesenguzi bavuga ko ubutumwa bwa Gen. Kainerugaba bugenewe ababa bafite igitekerezo cyo guhirika ubutegetsi bwa Uganda nk’uko byagenze muri Guinea.


