Igisubizo cya Perezida Macron ku Munyekongo wamubajije niba hari icyo u Bufaransa buteganyiriza u Rwanda

Sangiza iyi nkuru

Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron mbere yo gutangira uruzinduko ku mugabane wa Afurika, kuri uyu wa 27 Gashyantare 2023 yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru bari bateraniye mu murwa mukuru, Paris.

Ni uruzinduko azagirira mu bihugu bine birimo Repubulika ya demukarasi ya Congo (RDC), aho azaba ajyanwe no gukomeza umubano mu nzego zitandukanye, zirimo n’urw’igisirikare.

Mu banyamakuru bari muri iki kiganiro, harimo Christian Lusakueno ukorera radio Top Congo FM ikorera mu murwa mukuru wa RDC, Kinshasa.

Lusakueno yibukije Perezida Macron ko u Bufaransa bwemeje ko u Rwanda rufasha umutwe witwaje intwaro wa M23, runamagana ubu bufasha. Yamubajije niba hari ikindi igihugu cye giteganyiriza u Rwanda.

Perezida Macron yasubije ko u Bufaransa buri gukurikirana intambara yongeye kubura iri kubera mu burasirazuba n’ingaruka iri kugira ku baturage. Ati: “Ibitero bikomeje by’umutwe wa M23 ni intambara idusubiza inyuma mu myaka 10. Igira ingaruka zikomeye ku baturage.”

Uyu muyobozi yavuze ko ubumwe bw’Abanyekongo, ubusugire bw’igihugu cyabo ndetse n’imbibi za RDC bigomba kubahwa, kandi bitagombera ibiganiro, agaragaza ko ashyigikiye imyanzuro y’amahoro yafatiwe i Nairobi n’i Luanda, yaba irebana n’intambara iri kuba ndetse n’iy’umubano w’iki gihugu cy’abaturanyi n’u Rwanda.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *