“Buri munsi Ntekereza kucyo byasaba Zimbabwe kugirango ihinduke. Byinshi mubyo ndeba mu gihe cy’urugendo rwanjye rwa buri munsi birataka biti: “Mpindura!” Mu gihe ntekereza icyo ibinzengurutse binsaba, narahindutse mu buryo bwinshi,” uyu ni Trevor Ncube, rwiyemezamirimo n’umunyamakuru wo muri Zimbabwe ubu ubarizwa muri Afurika y’Epfo akanakora inkuru kuri ibi bihugu byombi, mu gitekerezo cye gishingiye ku gisubizo yahawe na Perezida Kagame ubwo yamubazaga impamvu abona u Rwanda rukwiye kurangwa n’isuku.
Muri iki gitekerezo cye yise “Zimbabwe izahinduka gusa ari uko wahindutse” yanyujije mu kinyamakuru Bulawayo24, yatangiye agira ati “Kubona abashoferi n’abagenzi bajugunya imyanda yose bari mu modoka igenda birandakaza. Hirya no hino kujugunya imyanda itemewe byahinduye imijyi mondisi kandi biyitesha ubwiza Imana yayihaye”.
Avuga ko ubwo aheruka kuzenguruka parike y’igihugu ya Rhodes Nyanga yashenguwe umutima. Kimwe mu bice nyaburanga bya Zimbabwe cyahindanyijwe n’imyanda, bishyira mu kaga inyamaswa n’inyoni zo mu gasozi.
Ati “Dukeneye messiya kugirango atubwire ko imyanda ari mibi? Byafasha abayobozi ba politiki bitwaye nkaho bazi iyi myanda kandi bakibutsa abayoboke babo ko imyanda ari ikintu kibi.
Dukeneye messiya kugirango atubwire ko imyanda ari mibi?
Nigeze kubaza Perezida Paul Kagame impamvu byari ngombwa ko u Rwanda rugira isuku cyane”.
Igisubizo cye muri make: “Kubera ko ahantu hagukikije hasukuye hagufasha kugira ibitekerezo bikeye kandi ni kimwe mu bigize kurwanya ruswa. Ruswa ni ubwoko bw’umwanda utangirira mu bitekerezo.”
Ncube ati “Kuva icyo gihe, igisubizo cye cyagumye mu mutwe wanjye. Imyanda iri hose ni icyerekana neza imitekerereze ihuriweho ya Zimbabwe”.
“Gutwara imodoka utitonze mu mihanda yacu no kwirengagiza byimazeyo imyitwarire myiza n’amategeko y’igihugu n’ibindi byerekana abo twabaye. Mu bisanzwe abashinzwe gutuma amategeko yacu yubahirizwa ntaho ubasanga,”.
Uyu yakomeje avuga ko yanga kubona abamotari bakoresha terefone zabo mu gihe batwaye, avuga ko bitemewe, yongeraho ko ariko abashoferi hafi ya bose, harimo n’aba minibus hamwe n’amakamyo ya rukururana usanga bandika ubutumwa bugufi batwaye.


