Amagana y’abashyigikiye uwahoze ari perezida wa Brazil bateye inyubako z’ubuyobozi zirimo inyubako ikoreramo inteko ishinga amategeko, biba ngombwa ko Perezida Lula ahagurutsa ingabo .
Nyuma y’amasaha y’akaduruvayo, abapolisi ba Brazil babashije kongera gufata inyubako ikoreramo inteko ishinga amategeko abashyigikiye Perezida ucyuye igihe Jai Bolsonaro bari bigabije. Ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru, Polisi yari ikiri kugerageza gutatanya abigargambya bari bigabije icyicaro cy’urukiko rw’ikirenga ndetse bashaka kwinjira no mu ngoro y’umukuru w’igihugu.
Kuri iki Cyumweru, uUmucamanza Mukuru wa Brazil, Rosa Weber, yatangaje ko Urukiko rw’Ikirenga rwo muri iki gihugu ruzakora ibishoboka byose kugira ngo “abaterabwoba” bahanwe by’intangarugero.

Mu rukerera rwo kuri iki Cyumweru itariki 8 Mutarama 2023, nibwo abashyigikiye uwahoze ari Perezida wa Brazil watsinzwe mu matora aheruka, Jair Bolsonaro, bateye inyubako ikoreramo inteko ishinga amategeko nk’uko byagenze muri Mutarama 2022 muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ubwo abashyigikiye Donald Trump bangaga kwemera ko yatsinzwe amatora.
Abantu babarirwa mu magana bateye iyo nyubako, basaba ko ingabo zagira uruhare mu guhirika perezida Luiz Inacio Lula da Silva warahiriye inshingaano ze mu cyumweru kimwe gishize.
Abashyigikiye uwahoze ari perezida banze kwemera ko yatsinzwe ubwo yageragezaa gutorerwa manda ya kabiri bavuga ko majwi ye yibwe. Abayoboke be b’akadasohoka ndetse basabye ku mugaragaro ko igisirikare cyamuhirika ku butegetsi kugirango Bolsonaro asubire ku butegetsi, , aho bamwe bashatse no kubiba akaduruvayo binyuze mu kwangiza no kugaba ibitero by’urugomo bizeye igisubizo cya gisirikare.

Isano n’ibyabereye kuri Capitol muri Amerika
Ibyabereye muri Brazil byasaga neza nk’ibyabaye ku nyubako ikoreramo inteko ishinga amategeko ya Amerika, Capitol ku itariki ya 6 Mutarama 2021 kandi bifite aho bihuriye.
Inkuru dukesha BBC ivuga ko umunsi umwe nyuma y’icyiciro cya mbere cy’amatora muri Brazil mu Kwakira umwaka ushize, umushyitsi wari kuri podcast ya Steve Bannon, wahoze ari umujyanama wa Donald Tump, yagize ati: “Ibintu byose birahumura.”
Irushanwa ryerekezaga ku musozo kandi ibisubizo bya nyuma ntibyari hafi yo kumenyekana. Nyamara Bannon, nk’uko yari amaze ibyumweru abikora, yakwirakwije ibihuha bidafite ishingiro ku buriganya bw’amatora.

Mu bice byinshi bya podcast ye no ku mbuga nkoranyambaga, we n’abashyitsi be bagaragaje ibirego by ‘”amatora yibwe” n’ingabo zitakagaragara. Yateje imbere hashtag ya #BrazilianSpring, akomeza gushishikariza opposition guhaguruka nubwo Bolsonaro ubwe yagaragaye yemera ko yatsinzwe.
Steve Bannon wahoze ari umuyobozi mukuru ushinzwe kwigira ingamba perezida , yari umwe gusa mu bafatanyabikorwa benshi ba Donald Trump bakurikije umuvuno nk’uwakoreshejwe mu gushidikanya ku byavuye mu matora y’umukuru w’igihugu muri Amerika mu matora yo mu 2020.
Kandi kimwe n’ibyabereye i Washington ku ya 6 Mutarama 2021, izo raporo z’ibinyoma n’ibihuha bidafite gihamya byatumye bashigikiye Bolsonaro nabo bamena amadirishya y’inyubako za leta mu rwego rwo kurushaho kumvikansha impamvu yabo.
Umunsi umwe mbere y’imyivumbagatanyo ya Capitol, Bannon yari yabwiye abamuteze amatwi kuri podcast ati: “Ejo ukuzimu kuzazamuka.” Yakatiwe igifungo cy’amezi ane kubera ko yanze gukurikiza itegeko ryo gutanga ubuhamya imbere ya komite ya Kongere yakoze iperereza kuri icyo gitero ariko aridegembya mu gihe hagitegerejwe ubujurire.


