Ubwo hatahwaga ku mugaragaro ikigo gisuzumirwamo ubuziranenge bw’imodoka kiri mu Ntara y’Amajyepfo, gifite ubushobozi bwo gusuzumirwamo izigera kuri 200 ku munsi, Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda IGP Dan Munyuza yagaragaje ko n’ubwo Polisi y’u Rwanda iri mu nzego zirwanya ruswa, hari bamwe mu bapolisi bafite imyitwarire itari myiza yo kuyaka no ku baje gusuzumisha ubuziranenge ibinyabiziga.
Yavuze ko ngo bamwe mu bapolisi bafite amayeri yo gukorana n’abandi bantu ku ruhande, yagererenayije n’abakomisiyoneri. Icyo aba bakomisiyoneri bakora, ngo ni ugushakisha abayobozi b’ibinyabiziga bumva ko ni babijyana mu igenzura bizasaganwa amakosa, hanyuma bakumvikana nabo. Hanyuma iyo ruswa ihawe aba bakomisiyoneri, ikohererezwa umupolisi uri busuzume ikinyabiziga hakoreshejwe ikoranabunga.
Gusa uyu muyobozi yavuze ko, iyo bafashwe birukanwa kandi kimwe n’abo bafatanya batazigera bihanganirwa na gato.
Ati: “Umuntu akaza gusuzumisha imodoka ye itameze neza, kubera ko amafaraga acibwa ari menshi, agasaba umupolisi akerekana ko imeze neza kandi ititameze neza. Ibyo na byo, twarabimenye.”
Yakomeje avuga ko hari abapolisi benshi kimwe na babifashamo, bamaze kubihanirwa.
Uyu muyobozi yanavuze kuva uyu mwaka wa 2020 watangira, hagenzuwe ibinyabiziga bisaga ibihumbi 70. Muri ibi, ngo ibigera ku bihumbi 30 byasanzwe bitujuje ubuziranenge.
Minisitiri w’Ubutabera, Busingye Johnston witabiriye iki gikorwa yaboneyeho gusaba abafite ibinyabiziga gusuzumisha ubuziranenge bwabyo, ariko batinya ibihano , ahubwo bajye babikora kugira ngo barengere ubuzima.
Minisitiri Busingye Johnston
Imibare itangwa na Polisi y’u Rwanda igaragazako mu mezi 10 ya mbere y’uyu mwaka wa 2020, hamaze kuba impanuka zo mu muhanda zisaga ibihumbi 3,000 mu gihugu hose. Abaziburiyemo ubuzima bo ngo, bararenga 500, mugihe abazikomerekeyemo barenga 2,000.
Abatwara ibinyabiziga ngo mu gihe baramuka bashyize mu bikorwa amabwiriza bahora babwirwa na Polisi y’u Rwanda ishami ryo mu muhanda ajyanye no kwirinda impanuka, ngo zacika burundu.
Hafungurwaga ku mugaragaro ikigo gisuzumirwamo ubuziranenge bw’ibinyabiziga>


Iki gikorwa cyitabiriwe n’abo mu nzego zitandukanye


