Mu gihe umutekano ukomeje kuba mubi cyangwa akomeje gututumba umwuka w’intambara mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, nyuma y’imirwano ikaze yabaye hagati ya FARDC na M23, ihuriro rya Lamuka rigizwe n’abanyapolitiki nka Martin Fayulu, ryagize ibyo risaba guverinoma ribinyjije mu kanwa k’umwe mu bavugizi baryo, Prince Epenge.
Mu mvugo ityaye kandi itaziguye, Epenge, mu izina rya Lamuka, yasabye ibintu bitatu by’ingenzi, harimo:
– Gutangaza no guhagarika amasezerano ya politiki-igisirikare-n’ubukungu yagiranye rwihishwa n’u Rwanda
– Kubuza Rwandair kunyura mu kirere cya Congo
– Kwirukana ambasaderi w’u Rwanda, Vincent Karega
– Guhamagaza ambasaderi wa Congo mu Rwanda
Byongeye kandi nk’uko tubikesha Mediacongo.net, Lamuka yahamagariye abaturage ba Congo “gukangurira abantu kuzitabira imyigaragambyo yose izategura kugira ngo itere inkunga abaturage bacu bari mu mutego w’umutekano muke n’ubushotoranyi bw’u Rwanda ariko kandi no gushyigikira byimazeyo ingabo za Congo mu kugarura amahoro mu burasirazuba bw’igihugu cyacu “.
Prince Epenge yashimangiye ko “ikibazo Congo irimo muri iki gihe gikomoka ku mubano wa Perezida Tshisekedi na Perezida Kagame”.
Yakomeje agira ati “Mu mezi atatu ashize, umuvugizi wa guverineri w’ingabo yabivuze yeruye: u Rwanda ni rwo rukoresha M23 mu gutera Congo Nkuru…Ikibabaje ni uko icyarimwe, Félix Tshilombo nta kindi yabonye cyiza kuruta gushinja ingabo ze kuba intandaro yo guhungabana kw’umutekano, “.


