Ihuriro ry’Abakirisitu Gaturika ntirikozwa kongerera igihe manda y’Ingabo za EAC muri R.D. Congo

Sangiza iyi nkuru

Komite Mpuzabikorwa y’Abalayiki (CLC) muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo yarwanyije icyifuzo cyo kongerera manda ingabo za EAC muri Kivu y’Amajyaruguru. Iri huriro ry’abakirisitu gatolika ryagaragaje ko ryamaganye binyuze mu nzego bifatanije, rimenyesha Guverineri w’intara rikoresheje ibaruwa .

CLC yibukije mu ibaruwa yayo ko manda y’ingabo z’akarere ka EAC yarangiye ku ya 31 Werurwe.

Ikibazo kibazwa kikaba ari ubuzimagatozi bwo gukomeza kuba kw’ingabo za EAC ku butaka bwa Congo nyuma yo kurenza igihe ntarengwa cyemewe n’amategeko.

Nk’uko byatangajwe na Jackson Kitambala, umuhuzabikorwa wa CLC muri Goma, ngo manda y’ingabo z’akarere ishobora kongerwa ari uko ziyemeje kugaba ibitero. Manda igomba kuba isobanutse kandi itabangamiye ubusugire bw’ighugu nk’uko iyi nkuru dukesha Libre Grand Lacs ivuga.

Manda zidasobanutse ngo zitera urujijo kandi zigomba kwirindwa. Ngo ni ngombwa ko kohereza ingabo za FARDC mu turere twari twarigaruriwe na M23 mbere yo kutuvamo bisobanurwa neza muri manda. Ngo byasobanuwe kandi ko imishyikirano iyo ari yo yose ya politiki, rusange cyangwa yihariye, hamwe na M23 itazemerwa.

Kitambala yasabye ko hakorwa iperereza ryuzuye ririmo abayobozi ba leta, abahagarariye EAC n’Umuryango w’Abibumbye, ndetse n’abanyamuryango ba sosiyete sivile, kugira ngo hamenyekane niba M23 yaravuye mu turere yahoze ifite.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *