Ijambo Karasira Aimable yigeze kuvuga ku ‘bamugushije mu mutego’

Sangiza iyi nkuru

Kuva tariki ya 31 Gicurasi 2021, Karasira Aimable wamenyekanye cyane ku rubuga rwa YouTube mu Rwanda, ari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugencyaha (RIB) aho akurikiranweho icyaha cyo guhakana no guha ishingiro jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 no kubiba amacakubiri.

Nk’uko RIB yabisobanuye, Karasira arazira ibyo yatangarije kuri shene ye ya YouTube yitwa Ukuri Mbona.

Si ubwa mbere ibiganiro atambutsa kuri uru rubuga bimukozeho kuko ni nabyo byatumye ubuyobozi bwa Kaminuza y’u Rwanda bumwirukana ku mwanya wo kwigisha amasomo y’ubumenyi bwa mudasobwa.

Iyi Kaminuza yirukanye burundu Karasira tariki ya 14 Kanama 2020, atangira gusaba abo hanze yavugaga ko “bamushutse”, “bamugushije mu mutego” , kumushyigikira no mu bihe bikomeye by’ubushomeri yinjiyemo.

Amaze kwirukanwa, yagiriye ikiganiro kuri Real Talk Channel, avuga ko mu byo yatangarizaga kuri uru rubuga byose, yaterwaga agatege n’abari hanze, bagenda bamwereka ingingo z’amategeko y’u Rwanda zemerera umuntu kuvuga ikimuri ku mutima, zirimo iya 38.

Yagize ati: “Uretse ko hari abansazaga, ugasanga abo hanze barambwira bati ‘vuga gutya’ cyangwa nakora ibintu, bikamera nka kwa kundi ngo umuheto woshya umwambi.”

Umunyamakuru yamubajije abo hanze abo ari bo, amusubiza ati: “Hari ibiganiro najyaga mbamo umutumirwa by’amaradiyo n’amateleviziyo byo hanze, benshi barwanya Leta. Akenshi rero babona cyane cyane ibibi kuruta ibyiza. Wenda uwo mutego nawugwagamo kuko nari pessimist, hari ibibi nabonaga, nkabona ibibi kurusha ibyiza.”

Muri iki kiganiro, Karasira yavuze ko nyuma yo kwirukanwa na Kaminuza y’u Rwanda agushijwe mu mutego n’abo hanze, ategereje kureba abamushyigikiye by’ukuri no mu bihe by’ubushomeri. Ati: “Ubu mu byago ni ho nzabonera inshuti noneho.”

‘Abo hanze’ baramushyigikiye ariko bisa n’aho ari undi mutego aguyemo

Karasira akimara kwirukanwa ku kazi, bamwe mu Banyarwanda baba mu mahanga batangiye kumukusanyiriza amafaranga yo kumufasha mu kubaho, yagombaga kuziba icyuho cy’umushahara w’ukwezi ubarirwa mu bihumbi magana, atari agihabwa.

Bifashishije urubuga GoFundMe, nyuma y’icyumweru kimwe bari bamaze gukusanya amayero arenga 8000 (ni ukuvuga amafaranga y’u Rwanda arenga miliyoni 8).

Ubwo yari amaze kubona ko ashyigikiwe, Karasira yakomeje ibiganiro kuri YouTube, bikaba ari byo byatumye atabwa muri yombi, ubu akaba amaze icyumweru mu maboko y’ubutabera bw’u Rwanda.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira Thierry yaraye amenyesheje itangazamakuru ko mu byaha Karasira akurikiranweho, hiyongereyemo icyo “kudasobanura inkomoko y’umutungo”. Uwo mutungo ni miliyoni zirenga 30 FRW yafatanwe.

Aya mafaranga arimo amadolari 10,000, amayero 520 n’amafaranga y’u Rwanda 3,142,000 yafatiwe mu rugo rwe, amafaranga y’u Rwanda 11,000,000 abitse kuri Mobile Money n’andi ari kuri konti ze za banki zitandukanye.

Dr Murangira yavuze ko muri aya mafaranga, haba harimo n’ayo yahawe n’aba bantu baba mu mahanga. Ati: “Tuzi ko aba bantu baba mu mahanga bakusanya amafaranga, bakayaha abanyu nka Karasira n’abandi, maze bakabasaba kuvuga ibyo bashaka…”

Ibi bica amarenga ko amafaranga Karasira yakusanyirijwe ubwo yari amaze kwirukanwa ku kazi, yaba ari amwe muri aya yafatanwe, n’ubwo inkomoko yayo itaramenyekana.

Dosiye ye irashyikirizwa Ubushinjacyaha kuri uyu wa Mbere, tariki ya 7 Kamena 2021, hazakurikireho kuburanishwa.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *