Abasirikare b’u Burundi baguye mu gico cy’abavuga Ikinyarwanda, bakozanyaho

Abasirikare b’u Burundi bari ku burinzi, kuri uyu wa 5 Kamena 2021 baguye mu gico (ambush) cy’abitwaje intwaro bavuga ururimi rw’Ikinyarwanda, bararasana. Urubuga SOS/Burundi ruvuga ko iyi mirwano yabereye mu ishyamba rya Kibira, muri Zone ya Butahana, Komini Mabayi mu Ntara ya Cibitoke iri mu majyaruguru y’uburasirazuba bw’igihugu. Umuturage wahaye SOS aya makuru yavuze ko […]

U Rwanda rurashaka ko icyaha cyo guhakana no gupfobya jenoside yakorewe Abatutsi cyajya gihanwa n’amategeko y’ibihugu byinshi

Minisitiri w’Ububanyi w’Amahanga, Dr Vincent Biruta yatangaje ko u Rwanda rushaka ko icyaha cyo guhakana jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 cyajya gihanwa mu mategeko y’ibihugu byinshi, nk’uko bimeze ku yakorewe Abayahudi. Minisitiri Biruta yabitangarije mu kiganiro cyo kwibuka we n’abandi bayobozi bagiranaga n’Abanyarwanda baba mu mahanga, cyakozwe hifashishijwe ikoranabuhanga. Yagize ati: “Ikindi gikomeye nka Leta […]

Nyamasheke: Abivuriza kuri ‘poste de santé’ ya Shangi barasaba gusubirizwaho serivisi bahabwaga mbere

yankurije_joselyne_avuga_ko_kuba_hari_serivisi_basabwa_n_abaturage_zahabaga_mbere_batazitanga_na_bo_bibababaza.jpg

Abaturage b’utugari twa Shangi, Nyamugari n’igice kimwe cya Mugera mu murenge wa Shangi, aba Mariba mu wa Nyabitekeri n’aba Karusimbi muri Bushenge barasaba ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamasheke kubakorera ubuvugizi muri Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE), serivisi nyinshi bahabwaga poste de santé ya Shangi ikiri mu maboko y’ikigo nderabuzima cya Mugera zigasubizwaho. Nk’uko bamwe muri bo babibwiriye Bwiza.com […]

Ijambo Karasira Aimable yigeze kuvuga ku ‘bamugushije mu mutego’

Kuva tariki ya 31 Gicurasi 2021, Karasira Aimable wamenyekanye cyane ku rubuga rwa YouTube mu Rwanda, ari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugencyaha (RIB) aho akurikiranweho icyaha cyo guhakana no guha ishingiro jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 no kubiba amacakubiri. Nk’uko RIB yabisobanuye, Karasira arazira ibyo yatangarije kuri shene ye ya YouTube yitwa Ukuri Mbona. Si […]

U Rwanda rwizeye ko mu 2024 nta rugo ruzaba rukiri mu kizima

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana yatangaje ko mu Rwanda umwaka w’2024 uzarangira nta rugo rukiri mu kizima. Minisitiri Ndagijimana yabivugiye mu kiganiro n’itangazamakuru ku wa 4 Kamena 2021 ubwo Leta y’u Rwanda yari imaze gusinya amasezerano y’inkunga y’amadolari ya Amerika miliyoni 84.2 ya Banki Nyafurika itsura amajyambere (BAD), arimo miliyoni 36.7 y’inguzanyo. Iyi nkunga […]

Umuhanuzi TB Joshua yapfuye; yaba yabanje kubihishura

Umuhanuzi Temitope Bolagun Joshua (TB Joshua) wamamaye ku mugabane wa Afurika, yapfuye kuri uyu wa 5 Kamena 2021, bikaba bivugwa ko yabanje kubihishura. Umuryango TB Joshua Minisitries uyu muhanuzi yashinze ni wo wemereje inkuru y’urupfu rwe mu gitondo cy’uyu wa 6 Kamena 2021 ku rubuga rwa Facebook, uti: “Ni koko Umwami ntacyo akora atabanje kugihishurira […]

Rusesabagina ntagifungiwe aho yitaga ‘mu kato’, ntagihabwa amafunguro yihariye

Nyuma y’aho umuryango wa Paul Rusesabagina uvugiye ko afungiwe nabi muri Gereza ya Nyarugenge, Urwego rw’Igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa (RCS) rusobanura ko atari ukuri, ko ahubwo yavanwe ahantu yitaga mu kato, afungirwa hamwe n’abandi. Umuryango wa Rusesabagina watanze impuruza, uvuga ko mu byumweru bishize uburyo yafatwagamo muri gereza bwahindutse, afungirwa ahantu hashya, mu bantu atazi. […]

Karasira yafatanwe arenga miliyoni 30 FRW, bikekwa ko yayahawe n’abarwanya Leta

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ruvuga ko rwafatanye Karasira Aimable amafaranga y’u Rwanda arenga miliyoni 30 (30,000,000 FRW), ntiyasobanura inkomoko yayo, rwo rukaba ruca amarenga ko yaba yarayahawe n’ababa mu mahanga bamutegeka kuvuga ibyo bashaka. Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira Thierry yabwiye itangazamakuru ati: “Nyuma y’ifungwa rye ryo ku wa 31 Gicurasi n’iperereza ryakozwe, byagaragaye ko […]